Israel Yagabye Ibitero By’Indege Muri Iran

Indege z’intambara za Israel zagabye ibitero ku birindiro by’ingabo za Iran kandi zisubira muri Israel ntacyo zibaye.

Ni ibyemezwa na BBC.

Ibitero by’izi ndege byagabwe mu Murwa mukuru Teheran, abawutuye bakaba baraye badasinziriye kubera urusaku rw’indege n’ibisasu byazo byiyesuraga ku birindiro by’ingabo za Iran.

Ubuvugizi bw’ingabo za Israel buvuga ko biriya bitero byagabwe kugira ngo yihimure kuri Iran imaze iminsi iyigabaho ibitero bya missiles.

Ibiheruka ni ibyagabwe taliki 01, Ukwakira, 2024, bike muri byo bikaba byaraguye ku butaka bwa Israel.

Ibitero Israel yaraye igabye muri Iran byibasiye ibigo by’ingabo za Iran biri mu Majyepfo no mu Burengerazuba bwa Teheran.

Mu gihe BBC ivuga ko ari uko ibintu byaraye bigenze, itangazamakuru ryo muri Iran ryo rivuga ko ibitero bya Israel nta kintu ‘kinini’ byangije.

Minisiteri y’ingabo za Amerika ivuga ko yari yahawe amakuru na Israel arebana n’ibyo bitero ariko ikemeza ko nta ruhare yabigizemo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version