Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Intambara Yongeye Kurota Hagati Ya M23 Na FARDC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Intambara Yongeye Kurota Hagati Ya M23 Na FARDC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 September 2023 6:52 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amakuru aturuka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo avuga ko ingabo za FARDC zashatse kwigarurira isunzu ry’imisozi ya Kanyamahoro hafi y’i Kibumba zigaba igitero ku barwanyi na M23.

Iki gitero cyagabwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu taliki 29, Nzeri, 2023, bituma M23 ifungura imirwano ikomeye ishobora no gukomeza mu gihe kiri imbere.

Birashoka kubera ko hari hashize igihe hitezwe imbarutso yatangiza intambara ikomeye.

Iyi ntambara itangiye mu gihe hari hashize igihe abarwanyi ba M23 bashyize ibice byinshi mu biganza by’ingabo z’Akarere zigize ikitwa EACRF.

Ikindi kivugwa ni uko hari benshi mu barwanyi bahunze bagana i Goma.

Iki gitero cya FARDC cyagabwe mu ruhererekane rw’ibimaze iminsi bigabwa na FARDC byo kwirukana M23 ku isunzu ry’imisozi ya Kanyamahoro hafite ibisobanuro byinshi mu mirwano ibera muri biriya bice.

Ingabo za Leta n’abo bafatanyije kandi bamaze iminsi bavuga ko bagomba gukora uko bashoboye bakirukana M23 ivugwa i Kibumba mu birometero bicye uvuye mu Mujyi wa Goma.

Bisa nk’aho iki ari igitero ingabo za DRC zari zimaze igihe zitegura kuko  taliki  27, Nzeri ,2023, Umuvugizi wa Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Lt. Col Kaiko Guillaume Ndjike, yavuze ko FARDC igomba guhashya umutwe wa M23 ntushinge ibirindiro hejuru ya Kanyamahoro.

Lt Col Ndjike yavuze ko M23 yafashe uduce turimo Kibarizo, Kabalekasha, Kirumbu, Bukombo, Rugogwe, Busumba, na Burungu muri Teritwari ya Masisi.

Inyeshyamba za M23 kandi ngo zafashe umusozi wa Ruhunda, ahitwa Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo.

Uyu musirikare  yavuze ko ubwo  Perezida Tshisekedi yashimangira ko atazaganira na M23,  byatumye yiteguye gukora ibidasanzwe.

Amakuru aturuka muri Teritwari ya Nyiragongo avuga ko kuva ku wa Kabiri w’iki cyumweru, FARDC, Mai Mai, FDRL Wazalendo n’indi mitwe biteguye guhangana na M23.

Ku rundi ruhande M23 irashaka kongera kwigarurira Goma nk’uko yigeze kubikora mu mwaka wa 2013 ikahavanwa shishi itabona.

DRC:Imbarutso Niyo Ibura Ngo Intambara Ikomeye Irote

TAGGED:DRCfeaturedGomaIngaboM23Nyiragongo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Burundi: Igitaramo The Ben Kizabera Mu Kigo Cya Gisirikare
Next Article Kigali: Abana Bagiye Gushyirirwaho Car Free Day
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?