Intambara Yongeye Kurota Hagati Ya M23 Na FARDC

Amakuru aturuka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo avuga ko ingabo za FARDC zashatse kwigarurira isunzu ry’imisozi ya Kanyamahoro hafi y’i Kibumba zigaba igitero ku barwanyi na M23.

Iki gitero cyagabwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu taliki 29, Nzeri, 2023, bituma M23 ifungura imirwano ikomeye ishobora no gukomeza mu gihe kiri imbere.

Birashoka kubera ko hari hashize igihe hitezwe imbarutso yatangiza intambara ikomeye.

Iyi ntambara itangiye mu gihe hari hashize igihe abarwanyi ba M23 bashyize ibice byinshi mu biganza by’ingabo z’Akarere zigize ikitwa EACRF.

Ikindi kivugwa ni uko hari benshi mu barwanyi bahunze bagana i Goma.

Iki gitero cya FARDC cyagabwe mu ruhererekane rw’ibimaze iminsi bigabwa na FARDC byo kwirukana M23 ku isunzu ry’imisozi ya Kanyamahoro hafite ibisobanuro byinshi mu mirwano ibera muri biriya bice.

Ingabo za Leta n’abo bafatanyije kandi bamaze iminsi bavuga ko bagomba gukora uko bashoboye bakirukana M23 ivugwa i Kibumba mu birometero bicye uvuye mu Mujyi wa Goma.

Bisa nk’aho iki ari igitero ingabo za DRC zari zimaze igihe zitegura kuko  taliki  27, Nzeri ,2023, Umuvugizi wa Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Lt. Col Kaiko Guillaume Ndjike, yavuze ko FARDC igomba guhashya umutwe wa M23 ntushinge ibirindiro hejuru ya Kanyamahoro.

Lt Col Ndjike yavuze ko M23 yafashe uduce turimo Kibarizo, Kabalekasha, Kirumbu, Bukombo, Rugogwe, Busumba, na Burungu muri Teritwari ya Masisi.

Inyeshyamba za M23 kandi ngo zafashe umusozi wa Ruhunda, ahitwa Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo.

Uyu musirikare  yavuze ko ubwo  Perezida Tshisekedi yashimangira ko atazaganira na M23,  byatumye yiteguye gukora ibidasanzwe.

Amakuru aturuka muri Teritwari ya Nyiragongo avuga ko kuva ku wa Kabiri w’iki cyumweru, FARDC, Mai Mai, FDRL Wazalendo n’indi mitwe biteguye guhangana na M23.

Ku rundi ruhande M23 irashaka kongera kwigarurira Goma nk’uko yigeze kubikora mu mwaka wa 2013 ikahavanwa shishi itabona.

DRC:Imbarutso Niyo Ibura Ngo Intambara Ikomeye Irote

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version