Intambara y’u Burusiya Yatumbagije Ibiciro by’Ibikomoka Kuri Peteroli

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutseho 5% mu ijoro ryakeye, nyuma gato y’uko byari bimaze kwemezwa ko u Burusiya bwatangije intambara yeruye kuri Ukraine.

Ni intambara ishobora kugira ingaruka nyinshi ku bukungu bw’Isi, kuko ibihugu bikomeye nka Leta zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Bwongereza n’ibindi bishaka kuyinjiramo mu cyo byise “gutabara ubusugire bwa Ukraine n’abaturage bayo.”

Ni mu gihe u Burusiya bwateguje ko uwabwitambika wese azahura n’ingaruka atigeze abona mu mateka ye.

Ni intambara yateje urujijo n’impuha ku isoko mpuzamahanga, bituma ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizamuka mu gihe byari bimaze iminsi biri hejuru.

- Advertisement -

Urugero nka peteroli icuruzwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika (West Texas Intermediate, WTI) ibiciro byazamutseho 5.23%, ku buryo akagunguru karimo kugurishwa $96.92.

Ni mu gihe peteroli icuruzwa mu majyaruguru y’u Burayi (Brent crude) yazamutseho 5.4%, ubu irimo kugurishwa $102.07 ku kagunguru.

Ni cyo giciro cya mbere kinini kibayeho cyarenze $100 ku kagunguru, guhera mu mwaka wa 2014.

Ibiciro bya gaz nabyo byazamutseho 5.39%.

Ni kimwe n’ibiciro bya zahabu ifatwa nk’ubutunzi umuntu yakwizigamiramo mu gihe cy’ibibazo by’ubukungu kandi akizera ko atazahomba, byazamutseho 1.82% ku buryo igipimo fatizo cyayo (ounce = garama 28.3) kirimo kugurwa $1,942.21.

U Burusiya buri mu bihugu bya mbere ku isi bicukura peteroli nyinshi na gaz, ku buryo ibihano burimo gufatirwa mu bijyanye no kugera ku isoko mpuzamahanga bishobora gusiga ingaruka zikomeye.

Umusesenguzi Ellen Wald uyobora ikigo Transversal Consulting, yatangaje ko iyi ntambara yatumye ibiciro bizamuka cyane kurusha uko byari byitezwe.

Uretse izamuka ry’ibiciro rishingiye ku ngano iri hasi ya peteroli iza kugenda ishyirwa ku isoko cyangwa inzira zigoye zo kuyicuruza, hari n’impungenge ku ngaruka z’ibihano birimo ibya Leta zunze Ubumwe za Amerika nk’uko CNBC yabitangaje.

Yakomeje ati “Ese bazafata ibihano kuri peteroli na gaz byo mu Burusiya? Kubera ko ibi byaba bisobanuye ububabare bukomeye no ku baguzi b’Abanyamerika. Leta zunze Ubumwe za Amerika zitumiza peteroli mu Burusiya. Ndetse n’ubu tuvugana hari peteroli iri mu nzira ijyanwa muri Amerika.”

Yavuze ko ibi bihe by’intambara y’amasasu biza kugira ingaruka zirimo kutabasha gutwara peteroli cyane cyane mu Njyanja y’Umukara (igice cy’Inyanja ya Atlantic kiri hagati y’u Burayi na Aziya).

Ibyo ngo bigomba kugira ingaruka ku bijyanye n’ibiciro.

Gusa raporo ya banki yo muri Amerika, Goldman Sachs, igaragaza ko ingaruka z’intambara y’u Burusiya ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli zishobora kutaba umurengera.

Igira iti “Nubwo u Burayi butumiza ingano nini ya gaz karemano mu Burusiya, Leta zunze ubumwe za Amerika nazo zohereza mu mahanga gaz nyinshi ku buryo ingaruka za gaz ituruka muri Amerika zishobora kuba ziringaniye.”

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane hakorana inama y’ibihugu birindwi bikize ku isi (G7), ” ku bijyanye n’ingaruka Leta zunze Ubumwe za Amerika n’inshuti zacu n’abafatanyabikorwa bacu twashyira ku Burusiya kubera iki gikorwa kitari ngombwa cyo gutera Ukraine.”

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version