Ambasaderi Rugwabiza Yagizwe Umuyobozi Mukuru wa MINUSCA

Valentine Sendanyoye Rugwabiza, Deputy Director-General of the World Trade Organization (WTO), addresses the high-level dialogue on Financing for Development of the sixty-second session of the General Assembly, at UN Headquarters in New York.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yagize Umunyarwandakazi Ambasaderi Valentine Rugwabiza Intumwa ye yihariye muri Repubulika ya Centrafrique, n’Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu, MINUSCA.

Amb. Rugwabiza asimbuye Mankeur Ndiaye ukomoka muri Senegal, wayoboraga ubwo butumwa guhera mu 2019.

Iki cyemezo cyari kimaze iminsi cyitezwe cyatangajwe kuri uyu wa 23 Gashyantare.

Mu itangazo ryasohowe na MINUSCA, Umunyamabanga mukuru “yashimye imirimo ya Bwana Ndiaye ku baturage ba Repubulika ya Centrafrique mu bihe bigoye kandi bikomeye mu mateka y’iki gihugu.”

- Advertisement -

Rikomeza riti “Imiyoborere ye yari ingenzi cyane mu ruhare rukomeye rwa MINUSCA mu matora rusange yabaye mu 2020-2021.”

Amb. Rugwabiza amaze igihe mu buyobozi mu nzego za politiki na dipolomasi. Guhera mu 2016 yari ambasaderi w’u Rwanda mu Umuryango w’Abibumbye i New York, na ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu bya Colombia na Jamaica.

Guhera mu 2013 kugeza mu 2014, Rugwabiza yabaye Umuyobozi mukuru w’Urwego rushinzwe kwihutisha Iterambere mu Rwanda (RDB), akaba n’umwe mu bagize Guverinoma.

Kuva mu 2005 kugeza mu 2013 yari umuyobozi wugirije w’Umuryango mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO) ufite icyicaro gikuru i Geneva mu Busuwisi.

Imibare iheruka yo mu Ugushyingo 2021 yerekana ko MINUSCA igizwe n’intumwa 15,663, zirimo abasivili 1230, impuguke 146, abapolisi 2366, abakozi 322, abasirikare 11,274 n’abakorerabushake 275.

U Rwanda ni rwo rufiteyo abasirikare (1696) n’abapolisi benshi (505) muri MINUSCA, rukagira muri Centrafrique n’abandi basirikare boherejweyo mu nshingao zo kugarura amahoro mu bihe byari byegereje amatora muri kiriya gihugu, ku bwumvikane bw’ibihugu byombi.

U Rwanda ruheruka kugena Ambasaderi Gatete Claver nk’umusimbura wa Ambasaderi Rugwabiza i New York.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version