Perezida Wa Ukraine Yabwiye Putin Ati: ‘Uguhiga Ubutwari Muratabarana’

Zelenskyy uyobora Ukraine yabwiye u Burusiya ko igihe kigeze ngo bubone ko Ukraine atari agafu k’imvugwarimwe, ko ari igihugu kigenga kandi gishobora kwihagararaho. Yabwiye Vladmir Putin ko burya uguhiga ubutwari mutabarana.

Ibi abivuze nyuma y’uko u Burusiya bwatangije intambara yeruye kuri Ukraine bugamije kuyivana mu maboko y’Abanyaburayi, buvuga ko bayinyuramo bakaza kuyibuza amahwemo.

Putin we yahaye gasopo Abanyaburayi n’Amerika bashaka kuza gufasha Ukraine, ababwira ko utarabona u Burusiya abubarirwa!

Mu ijambo amaze igihe gito atambukije, yavuze ko gushaka gukoma imbere ibitero by’u Burusiya ari ukuvunikira ubusa kandi ko uri bubigerageze uwo ari we wese, ari buze kubikuramo isomo.

- Advertisement -

Zelenskyy we yasubije Putin ko  abaturage b’igihugu cye bari bwitabare, bakirwanaho.

Ati: “Ntabwo tuzatera intambwe dusubira inyuma, tuzarasana namwe, ntabwo muzabona imigongo yacu ahubwo muzabona amasura yacu. Nta gusubira inyuma nta no gushyira intwaro hasi.”

Umunyamakuru wa CNN( Cable News Network) witwa Chance uri i Kiev atangaza ko ibisasu bikomeje kwisuka muri uyu mujyi ndetse ngo hari kugaragara imirongo miremire y’imodoka z’abaturage bari guhunga.

Ng’uko uko ibirindiro by’ingabo ku mpande zombi zihagaze

Putin yaraye ategetse ingabo ze gutangiza intambara kuri Ukraine kuko ngo u Burusiya ntibwakomeza kubaho buturanye n’igihugu cyabaye icyambu cy’abanzi babwo.

Mu ijambo ritangiza intambara yagejeje ku baturage be, Vladmir Putin yavuze ko intego ari uguca intege igisirikare cya Ukraine agashyiraho ubutegetsi butamutesha umutwe.

Yasabye abasirikare ba Ukraine ko niba bakunda ubuzima bwabo bagomba gushyira intwaro hasi bagasubira mu ngo zabo, bitaba ibyo ngo barabona ibyo amaso yabo atigeze abona.

Hari amakuru avuga ko ingabo z’u Burusiya zarangije guca intege iza Ukraine zari zishinzwe kurinda ikibuga cy’indege cya Boryspil mu Murwa mukuru Kiev.

Izi ngabo kandi zarangije gufunga inzira y’amazi yinjirira mu Nyanja y’Umukara n’Inyanja yitwa Azov, bikaba byakozwe mu rwego rwo gukumira ko hagira umusada uhabwa Ukraine uciye muri iyo nzira.

Amafoto yasohotse yerakana ingabo z’u Burusiya ziri gupakira imodoka z’intambara zizigejeje ku cyambu cya Odessa kuri ku Nyanja itukura.

Hari n’ubwato bupakiye indege z’intambara zirimo za kajugujugu n’izindi zifashishwa aho rukomeye.

Perezida w’Amerika Joe Biden yamaganye ibya kiriya gitero avuga ko nta mpamvu ifatika yo gutangiza intambara u Burusiya bwari bufite.

Yasohoye itangazo ryamagana kiriya gitero avuga ko ari igitero cyakozwe cyatekerejweho ariko kitari gikwiye.

Avuga ko u Burusiya ari bwo bugomba kuzabazwa urupfu rw’abazagwa muri iriya ntambara ndetse n’ibizahangirikira byose.

Umukuru w’Amerika avuga ko azakomeza gukurikiranira hafi ibiri kubera muri Ukraine kandi ngo abagize itsinda rye rishinzwe umutekano bagomba kujya bamugezaho uko byifashe mu bihe bidahindagurika.

Kuri uyu wa Gatatu Inteko ishinga amategeko ya Ukraine yemeje umushinga w’Itegeko ryemerera abaturage bose bafite imyaka y’ubukure gutunga imbunda kandi n’abahoze mu gisirikare basezerewe bemererwa kongera  gusubira mu gisirikare bagafata imbunda.

Abahoze mu gisirikare cya Ukraine babarirwa mu bantu 200,000.

Abaturage i Kiev batangiye guhunga

Ikindi gishya cyamenyekanye ni uko mu masaha akuze hari igitero cy’ikoranabuhanga cyagabwe ku nzego nkuru za Ukraine kibanza kwangiza mudasobwa za kiriya gihugu.

Bisa n’aho u Burusiya bwagabye ibitero bibiri kuri Ukraine ni ukuvuga icy’ikoranabuhanga n’igitero cya gisirikare gisanzwe.

Igitero cy’ikoranabuhanga cyibasiye Inzego za Guverinoma naza Banki.

 

Share This Article
1 Comment
  • Ariko Kuki Uburusiya bwiyemera cyane bukumva ko aribwo bwayobora isi?!Ntabwo bikwiye ko abaturage bagwa mu ntambara nk’izi z’ubwiyemezi!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version