Intambara Yubuye Hagati Ya Ethiopia N’Abarwanyi Ba Tigray

Mu gihe amahanga yari yizeye ko intambara hagati y’abarwanyi ba Tigray n’ingabo za Leta ya Ethiopia yarangiye, ubu izi mpande zombie ziri gushinjanya gutangiza imirwano byasanga n’iyarangiye.

Abarwanyi bo TPLF bavuga ko ingabo za Leta y’i Addis Ababa ari zo zatangiye kubarasa  zibasanze mu birindiro bafite mu bice by’Amajyepfo n’iby’Amajyaruguru ya Tigray.

Ibi ngo byahise bigarika agahenge kari kamaze amezi atanu hagati y’izi mpande zari zimaze imyaka zirwana.

Ni intambara yahitanye benshi, abandi baba impunzi ndetse bitiza umurindi inzara n’ubundi isa n’iyabaye akaramata muri kiriya cy’Ihembe ry’Afurika.

- Advertisement -

Bidatinze, uruhande rwa Leta narwo rwavuze ko abarwanyi ba TPLF ari bo bayishotoye.

Umuvugizi wa TPLF witwa Getachew Reda yabwiye RFI ko mu gitondo cya kare ari bwo babyukijwe n’amasau barasazwa n’ingabo za Leta.

Reda ati: “ Ubu turi kurinda ibirindiro byacu ngo hatagira uhadukura kandi twari twaremeye kuhaguma mu rwego rwo kubahiriza ibikubiye mu masezerano y’agahenge.

Mu gihe uyu abivuga atyo, abo ku ruhande rwa Leta nabo bavuga ko ingabo zo muri TPLF ari bo barashe kuri Leta.

Abazi uko ibintu bimeze muri Ethiopia, bavuga ko Leta ya Ethiopia yakoze k’uburyo agace abarwanyi ba TPLF baherereyemo gasa n’akashyizwe mu kato.

Intambara iramutse yongeye kubura, yaba ija kuzambya ibintu n’ubundi bisanzwe bitameze neza  muri Ethiopia.

Uretse intambara n’ingaru zayo, abaturage ba Ethiopia bafite ibindi bibazo birimo n’inzara yahabaye akarande.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version