Kubera kubura amadolari y’Amerika, Leta y’Uburundi iratekereza uko yakoresha amafaranga y’Ubushinwa bita Yuan (¥) nk’amadovize buzajya bukoresha butumiza ibicuruzwa hanze.
Tariki 31, Nyakanga, 2025 nibwo Banki nkuru y’Uburundi yandikiye ibaruwa Banki zose z’ubucuruzi n’ibigo by’imari ko zikwiye gutangira gukoresha amafaranga yo mu Bushinwa mu kwishyurana nk’amadovize akoreshwa mu gutumiza ibintu hanze.
Uburundi ariko buvuga ko ibyinshi buzatumiza hanze bizava mu Bushinwa, bityo ko amafaranga y’iki gihugu ari nayo buzajya bukoresha.
Icyakora, nk’uko umwe mu bahanga mu bukungu witwa Edouard Bigendako abivuga, amadolari y’Amerika ni amafaranga akomeye cyane k’uburyo kuyasimbuza ama Yuan byaba ari urugendo rurerure.
Gusa avuga ko ibyiza birimo nk’uko uwo muhanga abivuga ni uko gukoresha amafaranga menshi y’amadovize bishobora gufasha kuko aho amwe yabuze, andi yakora.
Dr. Innocent Bano ni umuhanga muri politiki akaba n’umwarimu muri Kaminuza.
We asanga kwitandukanya n’amadolari y’Amerika agakorana n’Ubushinwa bishobora kuzatuma ibihugu byahoze ari abafatanyabikorwa b’Uburundi babihunga.
Icyakora avuga ko bufite uburenganzira bwo gukorana n’igihugu icyo ari cyo cyose kandi bugakora k’uburyo bubona amafaranga y’amahanga yabufasha mu bucuruzi bukorana n’abandi.
Ibyo Uburundi bwoherereza Ubushinwa bingana na 30% by’ibyo bwo[Ubushinwa]bwohereza mu Burundi.
Ibyinshi bwohereza yo ni ikawa, icyayi na zahabu.
Ikindi abahanga bibaza muri ubu bucuzuri ni icyo Uburundi buzunguka mu gihe kirambye kubera ko amafaranga y’Ubushinwa mu bucuruzi mpuzamahanga afite uruhare rwa 2 na 3% mu gihe Amadolari ya Amerika($) yo afite 60% by’amadovize yose akoreshwa mu bucuruzi mpuzamahanga.
Bafite ubwoba bw’uko imikoranire y’Ubushinwa n’Uburundi izaba nk’iy’umugaragu na shebuja kuko ibyo Gitega izakenera byose izajya ibitumiza i Beijing.
Ikinyamakuru Burundi Iwacu cyanditse ko abahanga mu bukungu batanga inama y’uko mu gukorana n’Ubushinwa mu ma Yuan gusa ari ngombwa gushishoza, ntibihubukirwe.