Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Patrick Nduhungirehe avuga ko kuba DRC yaritambitse ko u Rwanda ruhabwa ubuyobozi bw’umuryango wa CEEAC yitwaje ko rwayiteye, ari urwitwazo rugamije kurubangamira kandi rutazabura kugira ingaruka.
Yavuze ko nikomeza kurwitambika bizabangamira intambwe yari amaze guterwa mu biganiro bigamije amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Ibyo biganiro biba k’ubuhuza bwa Qatar na Leta zunze ubumwe z’Amerika ndetse n’Afurika yunze ubumwe k’ubuhuza bwa Togo.
Nduhungirehe avuga ko kuba u Rwanda rwaranzuye kuva mu Muryango w’ubukungu bw’ibihugu by’Afurika yo Hagati, CEEAC byatewe n’uko wemeye igitutu cya DRC, bigatuma usubika guha u Rwanda ubuyobozi bwawo kandi ari rwo rwari rutahiwe nyuma ya Equatorial Guinea.
Muri iyi nama, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, ikaba yari iya 26 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, mu kurangira kwayo hakaba ari bwo u Rwanda rwari buhabwe ubuyobozi bw’uyu Muryango.
Guhererekanya ububasha buba muri mwaka hashingiwe ku nyuguti za ‘alphabet’ nk’uko amazina y’ibihugu akurikirana; Angola igaha u Burundi, nabwo bugaha Cameroun, gutyo gutyo…
Inama irangiye, Repubulika ya Demukarasi ya Congo yatanze ikirego cy’uko u Rwanda rudakwiye guhabwa ubuyobozi bw’uriya muryango kuko rwayiteye.
Abawugize baje kwanzura ko Equatorial Guinea ikomeza kuwuyobora, hanyuma hagakorwa isuzumwa ry’ishingiro ry’ikirego cya DRC.
Nduhungirehe avuga ko ikirego cya DRC gitangaje!
Ati: “ Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo yaje ivuga ko u Rwanda rutagomba kuyobora kubera ko rwateye Congo. Ibyo ngibyo mbere na mbere ni ibintu bitangaje kuko Congo mu bihugu byose nta gihugu na kimwe igomba kurega. Ni iyi ntambara yo mu Burasirazuba bwa Congo yatewe na Congo ubwayo”.
Mu gusobanura ko Congo ari yo yiteye, Amb. Nduhungirehe avuga ko kiriya gihugu ari cyo gishyigikira umutwe wakoze Jenoside wa FDLR, Kigashyigikira umutwe witwaje intwaro wa Wazalendo, akongeraho ko ari cyo cyazanye abacanshuro kandi binyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga n’ibindi.
Yongeraho ko ahubwo DRC ari yo yateye u Rwanda mu mwaka wa 2019 binyuze mu kitwaga RUDI Urunana, mu mwaka wa 2022 abasirikare bayo barasa mu Rwanda inshuro nyinshi, ndetse mu mwaka wa 2025 zirasa i Rubavu ibisasu bihitana Abanyarwanda 16 n’abandi benshi barakomereka.
Kuri we, kuba iki gihugu cyarakoreye u Rwanda ibyo byose hanyuma kikarurega ko rwagiteye ari ‘ikibazo gikomeye’.
Nduhungirehe avuga ko kuba DRC yarabwiye abagize CEEAC ibyo birego ikabyemera, u Rwanda rutari kubyihanganira, ruhita ruyivamo.
Yunzemo ko kuba Kinshasa irega Kigali hirya no hino mu Miryango mpuzamahanga ari ikibazo kuko gishobora gukoma mu nkokora umuhati umaze kugerwaho mu biganiro bigamije amahoro mu Burasirazuba bwa kiriya gihugu.
Ati: “Ubu turi mu biganiro biganisha ku mahoro. Muribuka ko Nyakubakwa Perezida wa Repubulika yahuye na Perezida Tshisekedi i Doha muri Qatar ku italiki ya 18, Werurwe, 2025; muribuka ko nanjye nagiye i Washington gusinya icyo bita amahame ndi kumwe na mugenzi wanjye wa Congo, hanyuma ubu tukaba turi mu biganiro byo kugira ngo tuzumvikane ku masezerano y’amahoro”.
Avuga ko kuba hari gukorwa ibigamije amasezerano y’amahoro mu Karere, hanyuma mu gihe kimwe Congo ikaba ‘izenguruka isi yose’ isabira u Rwanda ibihano ari ibintu bitumvikana.
Ushinzwe ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda avuga ko ibyo bitera abantu kwibaza niba i Kinshaka bashaka amahoro.
Yavuze ko u Rwanda rugiye gusohora itangazo rigenewe indi miryango yose ruhuriyemo na DRC harimo na Afurika yunze ubumwe ruyimenyesha iby’iki kibazo ariko rukazakomeza ibiganiro bigamije kureba uko amahoro yagaruka mu Karere.
I Kinshasa bati iki?
Minisitiri ushinzwe itumanaho muri Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo Patrick Muyaya yavuze ko kuba u Rwanda rwanzuye kuva muri uwo muryango mu Gifaransa bita la Communauté économique des États d’Afrique centrale (CEEAC) nta kundi rwari bubigenze.
Muyaya avuga ko ibyo ubuyobozi bwawo bwakoze bikwiye no gukorwa n’indi miryango DRC ihuriyemo n’u Rwanda.
Abakuru b’ibihugu biwugize banzuye ko Perezida wa Equatorial Guinea Teodoro Obiang Nguema Mbasogo akomeza kuwuyobora mu gihe cy’undi mwaka.
Uyu muryango ugizwe na Angola, Congo, DRC, Cameroun, Gabon, Tchad, Guinée équatoriale, Centrafrique, u Rwanda, u Burundi na São Tomé-et-Príncipe.