Intasi Nkuru Za Gisirikare Z’U Rwanda, U Burundi, Tanzania, Congo-Kinshasa na Uganda Zahuye

Abasirikare bakuru bashinzwe iperereza rya gisirikare ry’u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Uganda na Congo-Kinshasa zahuriye i Bujumbura ziganira ku ngingo zirimo uko zafatanya ngo hagaruke umutekano urambye mu Karere.

Ibi bihugu( cyane cyane u Rwanda, Uganda, u Burundi na Congo) bimaze imyaka bifitanye ibibazo bishingiye ku cyizerane gicye giterwa n’uko buri gihugu muri byo gishinja ikindi kugira uruhare ruziguye cyangwa rutaziguye mu bikorwa bigihungabanyiriza umutekano.

U Rwanda rushinja Uganda gucumbikira abaruhungabanyizira umutekano, Uganda  ikarushinja kuyoherezamo intasi, mu gihe u Burundi bwari bumaze iminsi bushinja u Rwanda gucumbikira abigeze gushaka guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza, mu gihe u Rwanda rushinja u Burundi kuba indiri y’imitwe yambuka Nyungwe n’Akanyaru ikica abaturage barwo.

Uwari uhagarariye u Burundi

Nta kintu u Burundi bushinja Uganda ahubwo ibi bihugu byombi biiftanye ubufatanye bukomoye ndetse Perezida wabwo aherutse gusura mugenzi we wa Uganda baganira uko iyo mikoranire yakomezwa ndetse no mu by’umutekano.

- Kwmamaza -

Museveni yijeje Ndayishimiye ko azamwoherereza abasirikare bakuru bakaza kwigira hamwe n’abe uko imikoranire mu bya gisirikare yakongerwamo ingufu.

Uganda kandi iri gutagura umushinga wo kuzubaka umuhanda uyihuza n’u Burundi uciye muri Tanzania, abasesengura ibibera muri aka karere bakemeza ko Uganda yabikoze mu rwego rwo guhima u Rwanda kugira ngo ruzahombe amafaranga rwasoreshaga amakamyo yacaga ku butaka bwarwo ava i Kampala ajya i Gitaga n’i Bujumbura.

Ubwo Perezida  Evariste Ndayishimiye yari muri Uganda , hakazamuka igitekerezo cy’ubucuruzi hagati y’igihugu cye  na Uganda, umwe mu bayobozi bakuru muri Uganda yavuze ko kugira ngo buriya bucuruzi bushoboke ari ngombwa ko u Burundi na Tanzania bishyira umukono ku masezerano y’ubucuruzi bw’ibihugu bigize EAC.

Uriya muyobozi yavuze ko ibihugu bibiri muri Afurika y’i Burasirazuba aribyo bitarashyira umukono kuri ariya masezerano ni ukuvuga u Burundi na Tanzania kandi ngo iyi ni inzitizi ku bucuruzi hagari yabyo na Uganda.

Icyo gihe yagize ati: “ Ba Nyakubahwa, mwibuke ko twasinye amasezerano y’uko nka EAC tugomba gukurikiza ibigenga amasezerano y’ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu bihugu by’Afurika azwi nka AfCTA. Ntidushobora gucuruzanya n’u Burundi cyangwa  Tanzania, ibi bihugu bitarashyira umukono kuri ariya masezerano.”

Avuga ko Kenya yayashyizeho umukono, Uganda irabikora, u Rwanda biba uko, Sudani y’Epfo biba uko.

Tugarutse ku byerekeye umutekano hagati y’u Rwanda, u Burundi na Uganda, tuributsa ko hari ibindi biganiro byahuje abasirikare bakuru bayoboye ubutasi bwa gisirikare bw’u Rwanda n’u Burundi.

Brig General Vincent Nyakarundi uyobora ishami ry’ubutasi bwa gisirikare bw’u Rwanda yahuye kenshi na mugenzi we uyobora ubw’u Burundi witwa Col  Evariste Musaba.

Gen Nyakarundi na Col Musaba wo mu Burundi baganira. Aha ni mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Bugesera mu Rwanda

Mu biganiro byahuje u Rwanda na Uganda bikabera i Kigali, i Kampala n’i Luanda muri Angola, abayobozi b’ibi bihugu baganiriye kenshi uko hakurwaho ibiteza umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi( u Rwanda na Uganda) ariko kugeza ubu ibintu ntibiranoga.

Mu nama abasirikare bakuru bashinzwe ubutasi bwa gisirikare baherutse kugirana ubwo bahuririga Bujumbura nk’uko ikinyamakuru Ikiriho cyabyanditse yari ifite insanganyamatsiko  igira iti: “ Twongere icyizere, gukorane tugamije kurandura imitwe iteza umutekano mucye mu karere.”

Abandi basirikare bitabiriye iriya nama ni abayobora iperereza mu ngabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo no mu ngabo za Tanzania.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version