Intego Z’u Rwanda Mu Gukwiza Ikoranabuhanga Hose

Ikigo gishinzwe gukusanya amakuru y'ubuzima ava mu gihugu hose.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko yamaze gushyira ku ruhande Miliyoni $ 200( ni Miliyari Frw 280) yo kuzashora mu mishinga wo kugeza murandasi henshi kandi muri serivisi nyinshi, zikazakoreshwa mu mushinga wiswe Digital Acceleration Project.

Ayo mafaranga azashorwa mu guteza imbere ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima, uburezi, ubuhinzi n’ahandi

Kuva watangira mu mwaka wa 2022, uyu mushinga umaze kugera ku ntego zawo ku kigero cya 55%, ibi bikaba byaratangajwe na Bagamba Muhizi, uyobora Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga kitwa Rwanda Information Society Authority (RISA).

Banki y’isi, nk’umuterankunga w’iyo mishinga, isaba ko ayo mafaranga ashorwa cyane cyane mu cyaro kugira ngo agire uruhare mu kuzamura urwego rw’imibereho y’abagituye.

Ingingo ikomeye ni ukugira ngo hagere murandasi, hagere ibikoresho by’ikoranabuhanga no guhugura abaturage ku mikorere n’imikoreshereze y’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Ikoranabuhanga kandi rigomba kuzashyirwa mu rwego rw’ubuzima ni ukuvuga mu bitaro, ahandi nko mu mashuri no mu masoko, byose bikajyanirana no kuhageza murandasi yihuta.

Intego ni ukugira ngo abagize ingo zikennye nabo babone ibikoresho by’ikoranabuhanga, abanyeshuri babikoreshe n’abarimu nabo babikoreshe bigisha.

Hari na gahunda yo kuzaha abaturage ‘nkunganire’ yo kugira ngo babone ibikoresho by’ikoranabuhanga binyuze mu kureba ingo zitishoboye kurusha izindi hashingiwe ku makuru atangwa n’Ubudehe.

Bivugwa ko abantu batuye mu Midugudu 2,148 ari bo bazahabwa buriya bufasha kandi bazafashwa kumenya imikoreshereze ya biriya bikoresho.

Banki y’isi ivuga ko kuba abaturage badafite ubushobozi bwo gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga bigira ingaruka ku iterambere rirambye ry’igihugu.

Mu mafaranga yose ari muri uyu mushinga, harimo Miliyoni $ 33,5 zizakoreshwa mu kugeza ikoranabuhanga mu biro by’inzego za Leta, amashuri, ibitaro n’ahandi hataragera murandasi namba.

Ayo mafaranga kandi azakoreshwa mu gushyiraho murandasi yihariye ya Guverinoma izahuza inzego zayo zose, iyo gahunda ikaba yitwa Government network (GovNet).

Iyi murandasi izakoreshwa n’inzego za Leta guhera ku rwego rwo hejuru kumanuka kugera ku rwego rw’Akagari.

Ibice bikomeye bikorerwamo ubucuruzi nabyo bizahabwa murandasi idakoresha umugozi abahanga mu ikoranabuhanga bita WiFi(Wireless Fidelity) mu rwego rwo gufasha ababigana kumenya amakuru, kwishyura no kwishyurwa amafaranga binyuze mu ikoronabuhanga.

Guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda yo gushyiraho uburyo bwo gukoresha murandasi muri serivisi no mu nzego zose hagamijwe kwirinda gukoresha impapuro zisanzwe cyangwa kwishyura no kwishyurwa binyuze mu mafaranga asanzwe.

Hari izindi Miliyoni $39.3 zateganyirijwe kunoza imitangire n’imicungire y’irangamuntu no kwandikisha ibyerekeye irangamimerere.

Iyo mikorere izagirira igihugu akamaro binyuze mu kunoza imikoranire hagati ya Leta n’urwego rw’abikorera ku giti cyabo.

Hari izindi Miliyoni $32 zizashyirwa mu kuzamura urwego rw’ubuzima, kwita ku mibereho myiza y’abaturage, ubuhinzi, ubuyobozi mu nzego z’ibanze, ubucuruzi n’inganda.

Urugero rutangwa mu bizakorwa mu rwego rw’ubuzima ni uguteza imbere uburyo buzafasha abaturage kutamara umwanya kwa muganga bategereje kwakirwa.

Mu myubakire naho hateguwe uburyo bwo gufasha abantu kubona ibyangombwa byo kubaka binyuze muri gahunda y’ikoranabuhanga bise Building Permit Management Information System.

Ibyo byose kugira ngo bizakunde kandi birambe, Leta izashora Miliyoni $19.5 mu bikorwa na serivisi zo kurinda umutekano mu by’ikoranabuhanga.

Ayo mafaranga azakoreshwa mu guhugura abahanga bazita kuri ayo makuru no gushyiraho ikigo kizita kuri uwo mutekano bise Data Protection Office (DPO).

Akubiyemo kandi amafaranga azafasha mu bikorwa by’ikigo gishinzwe umutekano mu ikoranabuhanga kitwa National Cyber Security Authority (NCSA) n’abagize itsinda ry’abahanga bahangana n’ibitero by’ikoranabuhanga ryitwa Rwanda Computer Security Incident Response Team, Rw-CSIRT.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto