Urukiko Rukuru rwa Kigali rwagumishijeho igihano cy’igifungo cya burundu cyari cyarakatiwe Kazungu Denis wari uherutse kujuririra igihano cya burundu yahawe.
Uyu musore yari yarahamijwe ibyaha 10 birimo kwica ku bushake, gusambanya ku gahato, iyicarubozo, kwinjira mu makuru ya mudasobwa cyangwa uruhererekane rwa mudasobwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Icyo gihe urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge nirwo rwahamije Kazungu ibyo byaha.
Yaje kujurira avuga ko akwiye kugabanyirizwa igihano kuko ubwo yireguraga yemeye ibyaha, ntiyagora ubushinjacyaha n’urukiko.
Kuri we, ibyo byari ingingo zifatika zatuma agabanyirizwa ibihano.
Icyakora umwanzuro ku bujurire bwe wasomwe kuri uyu wa 11, Nyakanga 2025, Urukiko rwanzuye ko nta kigomba guhinduka ku mikirize y’urubanza rwa mbere.
Tariki 8, Werurwe, 2024, nibwo yaburanye ku byaha yaregwaga, aza guhamwa nabyo akatirwa gufungwa burundu nubwo yaburanye yemera ibyaha akanabisabira imbabazi.
Icyo gihe urukiko rwamuhamije ibyaha birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubozo, guhisha umurambo no kuwucamo ibice, itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko, kwinjira muri mudasobwa cyangwa mu rusobe bwa mudasobwa, akatirwa gufungwa burundu n’ihazabu ya Miliyoni Frw 10 no gutanga indishyi z’akababaro za Miliyoni Frw 30.
Muri Nzeri, 2023 nibwo Kazungu Denis yafashwe na RIB nyuma y’uko ahohoze ari iwe havumbuwe umwobo yatabyemo imirambo y’abo yemera ko yishe.
Uyu mwobo wari mu gikoni kiri aho yari acumbitse mu Kagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe mu Karere ka Gasabo.