Guverinoma ifite igishushanyo mbonera cyerekana uko imijyi cyane cyane uwa Kigali izaba ikoze mu buryo butabangamira ibidukikije, ikaba gahunda yo mu mwaka wa 2024 kugeza mu wa 2029.
Iyo Politiki bise Rwanda’s Urbanisation and Rural Settlement Sector Strategic Plan 2024–2029 iri mu gitabo cya paji 30 iteganya ko imitunganirize y’imijyi izakorwa mu rwego rwo guha buri wese uyituye uburyo bwo kuyitemberamo, kuyituramo no kuyibyaza umusaruro bitabangamiye ibidukikije kandi bifata neza umutungo kamere uri hafi aho.
Imishinga izakorwa muri urwo rugendo rwose izatwara Miliyari Frw 840.
Muri iyo myaka, Leta ivuga ko abatuye imijyi bazaba ari 39.2% bivuye kuri 27.9 % biriho muri iki gihe.
Imijyi 12 niyo izubakwamo uburyo bwo gufasha abayituye n’abifuza kuyitura kubikora batekanye kandi bafite ibya ngombwa ngo bayibemo neza.
Muri iyo mijyi hazaba hari ahantu heza ho guhumekera umwuka mwiza, gutemberera, aho hose hakazaba hangana na 30% havuye kuri 19.8% hari ho byibura kugeza mu mwaka wa 2023/2024.
Mu mijyi hose hazasuzumwa ahantu hari ibiyaga, ibishanga, imigezi n’ibindi bintu bishobora gutunganywa bigaha abantu amazi, umwuka mwiza, bikazakorwa cyane cyane mu Mujyi wa Kigali ariko n’ahandi bikahagera.
Aho handi ni muri Muhanga, Huye, Rwamagana, Nyagatare na Rusizi.
Mu rwego rwo kwirinda ko abantu babangamira izo gahunda, Leta irateganya kumenya ahantu hose batuye amanegeka baherereye kugira ngo bahimurwe, batuzwe ahazima.
Mu gukora ibyo, niko hazubakwa n’inzu zihendutse, ziri ahadateza akaga abazituye, bikaba biteganyijwe ko hazubakwa izigera ku 7,884, ubwo kandi niko mu Mujyi wa Kigali hazubakwa izigera ku 1,296.
Ibiteganyijwe muri iriya gahunda ya Guverinoma mu myaka iri imbere bivuga ko icyo gihe cyose kizarangira hubatswe inzu 32,000 bizaturwamo n’abantu bavanywe mu manegeka.
Mu bice wakwita ko bikiri icyaro, biteganyijwe ko abantu bazavanwa mu miturire ijagaraye, bagatuzwa ahateguwe begeranye, bikazakorwa ku kigero cya 81.1% bivuye kuri 65.4% biriho muri iki gihe
Mu rwego rwo kunoza imijyi yindi no kuyiha uburyo bwo gucunga imikorere yayo, Leta irateganya ko muri icyo gihe hari ibiro 11 bizaba bifite izo nshingano byiswe 11 City Management Offices bizubakwa mu mijyi igaragiye uwa Kigali.
Niko kandi Leta izaba iri kubaka ibiro byayo bihurije hamwe ibigo kugira ngo yirinde gupfusha ubutaka ubusa no gutakaza amafaranga binyuze mu bukode.
Izo nyubako zizubakwa ku buso bwa metero kare 117,476 buvuye kuri metero kare 81,500 biriho ubu.
Bizagendana no kuvugurura inyubako zayo ziri hirya no hino zidakoreshwa muri iki gihe kubera impamvu nyinshi.
Igishushanyo mbonera cy’uburyo ibyo bizakorwa Taarifa Rwanda ifitiye kopi kivuga ko ibyo bizakorwa hanarebwa uko byahuzwa n’izindi gahunda mpuzamahanga zigamije kuzamura imibereho myiza y’abatuye imijyi.
Ni imibereho myiza igomba kugendana no kurinda ko ikirere cy’aho imijyi yubatse cyandura.
Mu kwagura imiturire myiza, u Rwanda ruzananonora ibishushanyo mbonera by’uturere twose hagamijwe ko natwo tugerwamo n’imiturire inoze.
Mu gushyira mu bikorwa ibyo byose, Leta yateganyije Miliyari Frw 840, zirimo Miliyari Frw 506.9 zo gutuza abantu ahatekanye, asigaye akazasaranganywa mu ikurikiranabikorwa no kwigisha abantu akamaro k’izo mpinduka n’ibindi.
Ayo mafaranga azava mu kigega cya Leta, mu bayitera inkunga no mu mikoranire n’abikorera ku giti cyabo.