Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Imitwe yombi, bari mu biganiro bigamije gusesengura ibiherutse kuvugwa n’Abagize Inteko ishinga amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi by’uko u Rwanda rugomba kurekura Ingabire Victoire Umuhoza, Umunyarwandakazi wamaze igihe kirekire aba mu Buholandi.
Muri iki gihe ari mu nkiko akurikiranyweho ibyaha biremereye.
Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi iherutse gusaba u Rwanda kurekura Ingabire Victoire, ivuga ko afunzwe mu buryo budakurikije amategeko, ikintu cyatumye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe abyamagana.
Nduhungirehe yabwiye Abanyaburayi ko bakwiye guhora bazirikana ko u Rwanda rwigenga kandi ko iby’ubukoloni byarangiye kera.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere abagize Umutwe w’Abadepite n’abagize uwa Sena, buri cyumba, baraterana basesengure ibyihishe inyuma y’ibyo Uburayi buvuga hanyuma nyuma ya saa sita( saa cyenda) baze guhurira hamwe batangaze ibyo bemeranyije.
Hagati aho, Abadepite bavuze ko Inteko y’Ubumwe bw’Uburayi yivanze mu mikorere y’ubucamanza bw’u Rwanda, babikora nkana, bakemeza ko ibyo ari ibyo kwamaganwa n’Abanyarwanda kuko bigaragaza agasuzuguro ku Rwanda.
Ni ikibazo abagize Inteko Ishinga amategeko mu Rwanda bavuga ko kireba inyungu rusange bityo gikwiye gusuzumwa n’inama ihuriweho ya za Komisiyo z’Abadepite n’Abasenateri zifite mu nshingano politiki, hagamijwe kugifataho umwanzuro, uza gushyikirizwa inteko rusange mu masaha ari imbere.