Inteko Y’Ubwongereza Iragira Icyo Ivuga Ku By’Abimukira ‘Bazaza’ Mu Rwanda

Inteko ishinga amategeko y’Ubwongereza iratorera Umushinga mushya w’Ubufatanye hagati y’u Rwanda n’ubu bwami ku byerekeye abimukira. Ibiri buve muri aya matora biraba bivuze ikintu kinini ku buyobozi bwa Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak uherutse kwiyemeza ko azohereza abimukira mu Rwanda uko bizagenda kose.

Kubera iyi mpamvu, aherutse kohereza Minisitiri ushinzwe ibibera imbere mu Bwongereza Bwana James Cleverly ngo asinyane na mugenzi we w’u Rwanda ushinzwe ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta amasezerano mashya arebana na buriya bufatanye.

Abakurikiranira hafi iyi dosiye bavuga ko Inteko nitora ko yanze iby’uriya mushinga, hari ibyago byinshi ko Rishi Sunak YAKWEGURA.

Umushinga Sunak yagejeje ku Nteko y’Ubwongereza yawise ‘Safety of Rwanda Bill.’

- Advertisement -

Ugamije kwereka Abongereza n’Inteko yabo ishinga amategeko ko mu Rwanda ari amahoro, ko abazahajyanwa ntacyo bakwiye kwikanga.

Hari Abadepite bavuga ko uyu mushinga ntawawizera.

Abo bashatse abanyamategeko kugira ngo bawitambike kubera ko, nk’uko babivuga, kwizera ko abazazanwa mu Rwanda nta kibazo bazagira ari ikizere gishobora kuzaraza amasinde.

The Independent ivuga ko ibyo Sunak ashaka nibidacamo afite amahitamo atatu: Kwegura, Kwanga Ibyemejwe cyangwa Gukoresha Kamarampaka mu gihugu hose.

Dosiye y’abimukira ni imwe mu zikomeye u Rwanda rwakoranye n’Ubwongereza guhera muri Mata, 2022 ubwo Priti Patel yasinyanaga na Dr. Biruta imikoranire hagati ya Kigali na London kuri iyi ngingo.

Kuva icyo gihe kugeza ubu ntirabura ‘za birantega’ zituma ibyemeranyijweho bidakorwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version