Pakistan: Umwiyahuzi Yiturikirijeho Igisasu Gihitana Abantu 32

Amakuru ava mu Mujyi wa Dera Ismail Khan muri Pakistan avuga ko umwiyahuzi yiturikirijeho igisasu ubwo yasatiraga ikigo cya Polisi agahitana abantu 32 barimo abapolisi 23.

Iki gitero cyabereye mu Ntara ya Khyber Pakhtunkhwa ituranye na Afghanistan.

Nyuma yo kwiturikirizaho igisasu, abandi bari bari kumwe n’uwo mwiyahuzi bakomeje kurasa mu kigo cy’abapolisi, kurasana bimara amasaha menshi.

Umupolisi mukuru witwa Kamal Khan avuga ko bafite inkomere nyinshi kandi ko umubare w’abapfuye ushobora kuza kwiyongera.

- Advertisement -

Yabwiye Associated Press ko umukwabo wo guhiga abandi barwanyi bagabye kiriya gitero watangiye.

Amakuru avuga ko iki gitero cyakozwe n’abarwanyi bibumbiye mu kitwa Tehreek-e-Taliban Pakistan cyangwa  TTP mu magambo ahinnye.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Pakistan witwa Sarfraz Bugti yafashe mu mugongo ababuze ababo, avuga ko kiriya ari ‘igikorwa cy’iterabwoba.’

Si ubwa mbere Intara ya Khyber Pakhtunkhwa ikorerwamo ibitero nk’ibi.

Muri Mutarama, 2023 ikindi gitero cy’umuntu wari wiyambitse nk’umupolisi ariko yiziritseho igisasu cyahitanye abantu 101 mu musigiti uri ahitwa Peshawar.

Abatalibani bo muri Pakistan bakomeje kongera ibitero byabo kuri polisi n’abasirikare kandi byariyongereye kuva mu mwaka wa 2022.

Amakuru avuga abanya Pakistan bahisemo gutangira gukorana n’Abatalibani guhera mu mwaka wa 2021 ubwo aba bagarukaga ku butegetsi muri Afghanistan Abanyamerika bamaze gusubira iwabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version