Intsinzi Ya Macron Mu Maso Y’u Bwongereza

Byaraye byemejwe bidasubirwaho ko Emmanuel Macron yongeye gutorerwa kuyobora u Bufaransa mu yindi manda y’imyaka itanu. Mu Bwongereza bavuga ko bizatanga amahirwe ko Londres iganira na Paris uko abimukira bava mu Bufaransa bakaza mu Bwongereza bakumirwa hakurikijwe amategeko mpuzamahanga.

Nyuma y’uko bimaze gutangazwa ku mugaragaro ko Macron yatsinze Le Pen  ku manota 58% kuri  42% uyu mugabo yahise ajya kwishimira intsinzi ari kumwe n’umugore we Brigitte Macron.

Babwiye Abafaransa ko imyaka itanu bamaranye yabakomeje kuko bayihuriyemo na byinshi bikomeye .

Macron ati: “ Nishimiye kongera gukorera igihugu cyanjye mu yindi myaka itanu iri imbere kandi, k’ubufatanye bwanyu, byose tuzabishobora.”

- Kwmamaza -

Emmanuel Macron niwe Perezida w’u Bufaransa wongeye gutorerwa manda ya kabiri mu myaka 20 ishize.

Ijambo rye yarivugiye imbere y’Umunara uranga ubwema bw’u Bufaransa witwa Tour Eiffel uri i Paris.

Abamutoye n’abatamutoye, bose yababwiye ko ari Abafaransa kandi ko azakora mu nyungu zabo.

Ku ruhande rw’u Bwongereza, Minisitiri w’Intebe Borris Johnston yavuze ko u Bufaransa busanzwe ari umufatanyabikorwa wa hafi w’u Bwongereza.

Yabanje kumushimira ku bw’intsinzi ye ariko avuga ko bizarushaho kuba byiza igihugu cye[u Bufaransa] nigikorana n’u Bwongereza mu gukumira ko abimukira bakomeza kwambuka bakaza guteza ikibazo u Bwongereza.

Ni ikibazo kandi gikomeye kubera ko u Bwongereza bwamaze gutangiza gahunda yo gufatanya n’inshuti zabwo harimo n’u Rwanda kugira ngo zibufashe kwita kuri bariya bimukira kuko ari benshi.

Abasesengura iby’umubano w’u Bwongereza n’u Bufaransa bavuga ko icyizere Borris afite cy’uko ibintu bizaba byiza hagati ye na Macron kizaraza amasinde.

Babishingira ku ngingo y’uko u Bwongereza bwikuye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi kandi bigakorwa na Borris Johnston kuko abandi byari byaranze baranegura.

Kugenda k’u Bwongereza cyatumye u Bufaransa busigara bwumva ko ari bwo bugomba gutegeka u Burayi cyane cyane mu bibazo bireba ububanyi n’amahanga.

Ikindi ni uko kuba u Bwongereza butakiri umunyamuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, bwagombye kumenya uko buhangana n’ibibazo byabwo butitabaje undi uwo ari we wese.

Emmanuel Macron w’imyaka 44 y’amavuko azacunganwa n’ibibazo by’imbere mu gihugu cye ndetse n’andi madosiye areba u Bufaransa hirya no hino ku isi harimo no muri Cabo Delgado muri Mozambique, ikibazo cyo kugarukana ijambo mu Burengerazuba bw’Afurika( Mali, Niger, Burkina Faso,…)

Hari umwanditsi muri Dailymail wavuze ko, ku rundi ruhande, Emmanuel Macron yibeshya ko u Bufaransa buzayobora Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kubera ko ngo uriya muryango ari ‘baringa.’

Hagati aho kandi kuba u Bufaransa n’u Budage bidafatanye urunana mu gushyigikira inyungu z’u Burayi nabyo bituma uyu muryango ujegajega.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi washinzwe mu mwaka wa 1957 mu masezerano yasinyiwe i Roma.

Ngibyo bicye mu  byitezwe hagati y’u Bwongereza n’u Bufaransa muri manda ya kabiri y’imyaka itanu ya Emmanuel Macron.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version