Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Intumwa Ya Museveni Iheruka Mu Rwanda Yashimye Akazi Kakozwe Na Gen Kainerugaba
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Intumwa Ya Museveni Iheruka Mu Rwanda Yashimye Akazi Kakozwe Na Gen Kainerugaba

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 January 2022 6:28 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ambasaderi Adonia Ayebare usanzwe ahagarariye Uganda muri UN akaba aherutse kuza mu Rwanda kuganira na Perezida Kagame, yahuye na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, akaba ari Umuhungu wa Perezida Museveni nawe uherutse guhura na Perezida Kagame.

Kuri rukuta rwe rwa Twitter Ambasaderi Adonia Kainerugaba yanditse ko guhura na Kainerugaba byamushimishije ndetse  yishimira ko yaganiriye nawe akagira icyo amwigiraho.

Ati: “ Wakoze kunyakira neza Gen Kainerugaba kandi byari iby’agaciro kuba twaganiriye nkungukira ku bwenge bwawe.”

Yarangije ubutumwa amwizeza ko bazakomeza gukorana.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Thank you ⁦@mkainerugaba⁩ for warmly receiving me and was privileged to tap into your wisdom. Aluta continua. pic.twitter.com/ntslPhuUWf

— Adonia Ayebare (@adoniaayebare) January 28, 2022

Ubwo Ayabare yasuraga u Rwanda, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yatangaje uguhura kwabo ntiyigeze ivuga ingingo zari zikubiye muri ubwo butumwa, ariko ku mbuga nkoranyambaga bwakiriwe neza na benshi.

Ku ruhande rumwe, iyi ntumwa yafashwe nk’ikimenyetso gikomeye cyo gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi wari umaze igihe kinini umeze nabi.

Kubera uyu mubano utari umeze neza, u Rwanda rwasabye abaturage barwo kutajya muri Uganda.

Nyuma ariko mu buryo busa n’ubutari bwitezwe na benshi, Uganda n’u Rwanda byatangiye guhembera umubano mwiza kandi biri gutanga umusaruro.

- Advertisement -

Bidatinze Lt Gen Muhoozi Kainerugaba akaba umuhungu wa Perezida Yoweli Museveni ndetse akamubera n’umujyanama mu bya gisirikare nawe yasuye u Rwanda.

Nyuma y’urugendo rwe yahuriyemo na Perezida Kagame, ntibyatinze Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yatangaje ko ku wa Mbere taliki 31, Mutarama, 2022 umupaka wa Gatuna uzafungurwa.

Ni inkuru nziza ku baturage b’u Rwanda n’aba Uganda kuko buri ruhande rwari rukumbuye guhahirana no gusura abavandimwe baba ku rundi ruhande.

Ubuyobozi bwa Uganda bwakiriye neza iki cyemezo ndetse n’Umunyamabanga w’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba Dr Peter Mathuki nawe yatangaje ko ubuyobozi bw’uyu muryango bwishimiye ko u Rwanda rwafunguye uriya mupaka.

TAGGED:AyebarefeaturedKagameMuseveniRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umugaba W’Ingabo Z’u Rwanda Avuga Ko Uburyo Bugezweho Bwo Gutwara Abasirikare N’Ibikoresho Ari Ngombwa
Next Article Umuyobozi w’Ishyaka Rya Perezida Tshisekedi Yirukanwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?