Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump yavuze ko ikibazo cy’umutekano muke muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo gikomeye ariko yirinda kugira byinshi akivugaho.
Yasubizaga umunyamakuru wari umubajije icyo avuga ku biri kuhabera, agatanga urugero rw’uko n’ubuhuza bwa Angola busa n’ubudatanga umuti urambye.
Yamubajije ati: “Ibiri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo biri gufata indi ntera biba bibi n’ubwo hari ubuhuza bwa Perezida wa Joao Lorenco hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuko ashaka ko amahoro agaruka. Mu by’ukuri ibintu bimeze nabi kugeza ubu. Ndagira ngo mutubwire niba hari umugambi mufite wo kugarura amahoro muri kariya karere”.
Donald Trump yamusubije ko ibyo abizi.
Yamusubije ati: “ Uri kumbaza ikibazo kirebana n’u Rwanda? Icyo ni ikibazo gikomeye cyane kandi ndemeranya nawe ariko ndumva iki atari igihe kiza cyo kukivugaho”.
Nk’uko abivuga, iki ni ikibazo gikomeye kuko n’abandi babibona batyo.
Kirakomeye kuko gihitana abantu benshi.
Intambara imaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo yahitanye benshi ndetse n’abasirikare ba SADC baherutse kuhagwa mu mirwano basakiranyemo na M23.
Uretse abayobozi bo muri Afurika n’i Burayi bakiganiriyeho, Umunyamabanga wa Leta muri Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Marco Rubio aherutse kubiganiraho na Perezida Kagame.
Bombi kuri X batangaje ko ibiganiro bagiranye byari byiza kandi bemeranyije ko kiriya kibazo gikwiye gukemurirwa mu mizi.
Mu gihe i Goma hari icyo umuntu yakwita agahenge, ku rundi ruhande amakuru avuga ko abarwanyi ba M23 bari kototera gufata na Bukavu, Umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Urwego rw’ububanyi n’amahanga rukomeje kureba uko ibintu byasubira mu buryo, intwaro zigafashwa hasi.