Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Intumwa Ya Museveni Yagejeje Ubutumwa Bwe Kuri Tshisekedi 
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Intumwa Ya Museveni Yagejeje Ubutumwa Bwe Kuri Tshisekedi 

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 July 2025 9:07 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Pasiteri bwite wa Perezida Museveni witwa Dr. Robert Kayanja yagejeje ubutumwa bwe kuri Perezida Felix Tshisekedi

Bukubiyemo uko abona iby’amasezerano hagati ya Kigali na Kinshasa aherutse gusinyirwa i Washington.

Ku rubuga rwa Perezidansi ya DRC hari itangazo rivuga ko Perezida Tshisekedi yaganiriye na Pasiteri Dr. Robert Kayanja no ku mikoranire mu buhinzi buvuguruye bwakomeza gutezwa imbere mu mubano wa Kampala na Kinshasa.

Pasiteri Dr. Kayanja yagize ati: ” Turashima Imana ko yadufashije kugera ku butaka bwa DRC kandi tukahagera amahoro”.

Avuga ko DRC ari igihugu gifite ibisobanuro bwihariye mu maso y’ubutegetsi bwa Uganda.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, yavuze ko yaganiriye na Perezida Tshisekedi ku mubano hagati ya Kampala na Kinshasa, amumenyesha ko hari igiterane Pasiteri Dr. Robert Kayanja azifatanyamo na mugenzi we w’Umunyamerika kizabera i Kinshasa kandi Perezida Tshisekedi yabimwemereye.

Uwo mu Pasiteri w’Umunyamerika yitwa Benn Hinn.

Itariki y’igihe ibyo bizabera izatangazwa vuba aha nk’uko babivuga.

Uganda imaze igihe itangiye imikoranire na DRC mu bikorwa bya gisirikare bigamije kwirukana ADF mu bice imaze igihe yarigaruriye.

Kinshasa na Kampala bemera ko nyuma yo kwirukana izo nyeshyamba bizatuma aho zari zarigaruriye hubakwa ibikorwaremezo bizafasha mu bucuruzi.

TAGGED:ADFAmahorofeaturedIntumwaMuseveniTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article MINICOM Yatangaje Ibibura Ngo Ibyanya Byose By’Inganda Bikore
Next Article Nyamagabe: Abayobozi Begujwe Bamwe Barabyanga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?