Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Intumwa Ya UN Hari Isezerano Yahaye Abapolisi B’u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Intumwa Ya UN Hari Isezerano Yahaye Abapolisi B’u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 December 2021 7:16 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Intumwa yihariye muri Centrafrique y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye , Dr Mankeur Ndiaye yaraye asuye abapolisi b’u Rwanda bakorera muri kiriya gihugu abasezeranya kuzabafasha gushakira ibisubizo bahura nabyo.

Yasuye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa  bagize itsinda ryiswe RWAFPU1-7.

Nyuma yo kwerekwa uko bariya bapolisi babayeho n’uburyo bitwara, yabashimiye ko batishyira mu bibazo ibyo ari byo byose bishobora kubakururira akaga no kugaragaza nabi igihugu cyabatumye.

Umuyobozi wa ririya tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda witwa Chief Superintendent of Police (CSP)Claude Bizimana niwe wamwakiriye.

Mu ijambo rye, Dr Mankeur Ndiaye  yashimye ikinyabupfura n’ubunyamwuga biranga Polisi y’u Rwanda

Ati: “Neretswe imiterere y’akazi kanyu umunsi ku wundi ndetse n’imbogamizi muhura nazo. Mu mezi umunani mumaze hano, imirimo yanyu ni nta makemwa kandi ndabasaba gukomereza aho. Neretswe imbogamizi muhura nazo mu kazi kanyu kandi mbasezeranyije ko ngiye kubikurikirana bigashakirwa ibisubizo.”

Mu bakozi ba UN hari ikibazo cy’ihohotera rishingiye ku gitsina…

Dr Mankeur Ndiaye yabwiye abapolisi b’u Rwanda bari muri kiriya gihugu ko bitwara neza ku rwego rudapfa kugaragara mu bandi bakozi ba UN.

Ati: Kuri ubu bamwe mu bakozi b’Umuryango w’Abibumbye bibasiwe n’ikibazo gikomeye cy’ihohotera rishingiye ku gitsina. Turashimira iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda kuba batijandika muri ibyo byaha, turabasaba gukomereza aho. ”

Abapolisi basuwe uyu munsi ni 140 harimo abakobwa 30, bageze mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa tariki ya 15 Mata 2021 bose baba mu Murwa mukuru,  Bangui.

Yasinye mu gitabo cy’abashyitsi, CSP Bizimana amugaragiye

Abapolisi u Rwanda rwohereje muri kiriya gihugu ni 460.

Usibye 140 basuwe uyu munsi, hari irindi tsinda ry’abapolisi 140 bashinzwe kurinda abayobozi (PSU), hakaba  n’irindi tsinda ry’’abapolisi 180 riba ahitwa Kaga Bandoro.

TAGGED:featuredIntumwaItsindaPolisiRwandaUmuryangoUN
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article I Goma Hiriwe Umutuzo
Next Article Abatuye Isi Babe Bitegura Urukingo Rwa Kane Rwa COVID-19
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?