Kuri uyu wa Kabiri i Doha muri Qatar hongeye guhurira intumwa za Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’iza AFC/M23 zisina ikindi kiciro cy’amasezerano y’amahoro agamije guhagarika imirwano.
Ubwo yasinywaga hari indorerezi zishinzwe kureba iby’ayo masezerano zirimo iya Amerika, iya Qatar, iy’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe n’iya MONUSCO n’iy’Umuryango w’ibihugu byo muri Afurika yo hagati bize ikitwa CIRGL.
Ni intambwe iri guterwa mu zindi zatangijwe tariki 19, Nyakanga, ubwo i Doha hasinywaga inyandiko ikubiyemo amahame azagenderwaho mu kugera ku isinywa rya burundu ry’amasezerano y’amahoro hagati ya Leta y’i Kinshasa n’abarwanyi ba AFC/M23.
Minisiteri y’itumanaho n’itangazamakuru muri Guverinoma ya DRC yatangaje ko mu gusinya iyi nyandiko kuri iyi nshuro, yongeye kwerekana ubushake bw’uko amahoro arambye agaruka mu Burengerazuba bw’iki gihugu.