Mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara hamaze iminsi hubakwa urugo rw’inyambo. Nirwuzura rwitezweho kuzaba igicumbi kigamije guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco gakondo w’Abanyarwanda n’ubworozi bw’inyambo by’umwihariko.
Ese inyambo zitandukanira he n’izindi nka?
📸RBA I GISAGARA📸
Mu Murenge wa Kansi hari kubakwa urugo rw'inyambo ruzaba igicumbi kigamije guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco muri aka gace. #RBAAmakuru
📸: @visualcolour pic.twitter.com/MCo27pQSAW— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) December 13, 2023
Inyambo ni inka benshi bakunze kwita inyarwanda kuko zahoze mu Rwanda.
Ziri muri bimwe byaranze kandi biranga amateka n’umuco by’Abanyarwanda, zirangwa n’umubyimba munini, amahembe manini kandi maremare, arambuye, y’igitare ateye neza.
Inyambo zigira amaso mato, amaguru ateye neza, igikanu kigamitse, ibara rimwe ry’ibihogo kandi mu mashyo yose.
Nizo nka zitagira irindi bara uretse ibihogo.
Mu gihe cy’ubwami mu Rwanda inka by’umwihariko inyambo zari zifite icyo zivuze mu muco gakondo w’Abanyarwanda.
Hari ibivugwa ariko bigomba gusuzumwa bivuga ko ubwa mbere inka igera mu Rwanda byabaye ubwo umwami( batavuga izina) yarambagiraga( gutembera ku mwami babyita kurambagira) ari kumwe n’abagaragu be, aza kubona ‘inyamanswa ifite ubwoya’ iri kumwe n’akana kayo ategeka ko bayijyana mu rugo bakayorora ni uko kuva ubwo iyo nyamaswa ihabwa izina ry’inka.
Icyakora hari amapaji y’igitabo Inganji Kalinga cya Padiri Alexis Kagame( cyanditswe mu mizingo ibiri) asa n’avuga kuri iyo nkomoko y’inka mu Rwanda.
Hari andi mateka avuga ko inka zageze mu Rwanda zivuye mu Ndorwa, mu Umutara n’i Karagwe k’Abahinda.
Mu nka zabaga mu Rwanda harimo amoko abiri.
Ubundi bwoko ni Inyambo n’Inkuku. Muri zo inyambo zarubahagwa.
Kuva zikivuka inyambo zatangiraga gutozwa kwitonda no gutambuka neza.
Mu Rwanda rwo hambere inka z’inyambo zari ubukungu bw’indashyikirwa.
Ibi bigaragazwa n’amazina yazo yazisingizaga, amateka akagaragaza ko zatangiye guhabwa ibisingizo ku ngoma y’Umwami Yuhi IV Gahindiro, ahasaga mu wa 1746( ubwo ni mu Kinyejana cya 18).
Ni bwo Abanyarwanda batangiye kuzirata kubera akamaro kazo.
Muri iki gihe, Inyambo ziba i Nyanza mu Rukari aho zigize ishyo ndetse no mu Karere ka Bugesera ahitwa Kibugabuga.
Ubwiza bwazo butuma ziba zitamirije ‘inkindi ku mahebe no kurwakanakana.’Zigira umwiyereko unogeye ijisho.
Iyo ziyereka zigenda umujyo umwe, zigatera ibyishimo abazireba.
Mu rwego rwo kurinda ko zacika, ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, kirazibungabunga.
Kibikora binyuze mu ikoranabuhanga ryo gutunganywa intanga zo kuzitera, gutunganya insoro no kuzitera, kubika intanga cyangwa insoro mu bubiko bwabugenewe n’ibindi.
Imyororokere y’inyambo zo hambere.
Iyo inyambo zabaga zimaze kubyara uburiza; umutahira w’inyambo yatumiraga umwisi, akazitegereza neza, maze iz’ingenzi muri zo akazita amazina, akaziha inshutso, yamara kuziha inshutso agataha.
Ubwo bamuhaga inka y’intizo ikamwa, yamara kuyitekesha akayisubizayo.
Kuyitekesha bivuze ko inka yabaga imaze gucutsa inyana yayo, ikaba iratetse nk’uko babyita mu Kinyarwanda.
Iyo ubushyo bwa za nyambo bwamaraga kubyara ubuheta, bongeraga gutumira umwisi ngo agire icyo yongera ku nshutso.
Ubwo yitaga iy’indatwa muri za mpete, akayisingiza.
Inshutso yari yarayihaye mbere ikaba ariyo ibanza, ikitwa ‘impamagazo’, igisingizo cya kabiri ayihaye kikitwa ‘impakanizi’, ibindi bisingizo bikitwa ‘imivugo.’
Igisingizo cya nyuma cyikitwa umusibo(iyo cyabaga gisingiza ya ndatwa y’isonga yonyine) cyangwa imivunano(iyo cyabaga gisingiza za ndatwa zose yari yarahaye inshutso mu ikubitiro).
Yamaraga gusoza uwo murimo wose wo kwita inyambo, bakamuha inka y’ingororano akayicyura ikaba iye y’ishimwe.