Inyandiko z’Ibyo U Bufaransa Bwakoreye Abo Muri Algeria Zigiye Gutangazwa, Ku Rwanda Byifashe Bite?

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yaraye yemereye abashakashatsi mu mateka  y’umubano hagati y’igihugu cye na Algeria kugera ku nyandiko zivuga ibyo abasirikare b’u Bufaransa bakoreye Abanya Algeria mu ntambara barwanye ubwo bashakaga ubwigenge.

Iyi ntambara yatangiye tariki 01, Ugushyingo, 1954 irangira tariki 19, Werurwe, 1962.

Ubwigenge Abanya Algeria bashakaga baje kububona nyuma y’uko UN ibitegetse.

Charles De Gaule wayoboraga u Bufaransa icyo gihe yahise atangira ibiganiro bigamije kureba uko Algeria yakwigenga.

- Advertisement -

Abanyamateka bavuga ko mu gucubya imyigaragambyo ya bariya baturage, ingabo z’u Bufaransa( bwari bwarakolonije Algeria) zishe urubozo abaturage.

Iyi mvugo ‘kwica urubozo’ hamwe n’ibindi byaha by’intambara, u Bufaransa ntibwayishimiye ndetse bishyiraho imbogamizi nyinshi zabujije abanyamateka kugera ku nyandiko abategetsi b’u Bufaransa bandikiranaga muri biriya bihe kugira ngo bazicukumbure.

Imyaka ibaye 50 Algeria ibonye ubwigenge ariko kuri uyu wa Kabiri tariki 09, Werurwe, 2021 nibwo itangazo ryavuye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa bita Champs Élysée  byemeza ko igihe byasabaga ngo umunyamateka agere kuri ziriya nyandiko.

Iryo tangazo rigira riti: “Ibiro  Élysée byagabanyije igihe n’icyo byasabaga abanyamateka kugira ngo bagere kandi basesengure inyandiko ku mataka yacu muri Algeria hagamijwe ko ukuri kwayo kujya ahagaragara.”

The New York Times yanditse ko ririya tangazo risohowe kubera igitutu kimaze igihe cyarashyizwe kuri Leta y’u Bufaransa n’abanyamateka ndetse n’abandi baharanira uburenganzira bwa muntu bayisaba ko yareka abantu bakamenya ukuri ku byo bwakoreye muri Algeria.

Inyandiko zibitswe mu Bufaransa zerekana uko abategetsi b’i Paris bavuganaga n’ab’i Alger ku ngingo nyinshi zirimo n’iz’uko ingabo zabo zacubya abigaragambyaga badashaka u Bufaransa.

Urwego rushinzwe kurinda izi mpapuro ruba muri Minisiteri y’Intebe y’u Bufaransa ubu iyoborwa na Bwana Jean Castex.

Abanyamateka ntibaranyurwa…

N’ubwo ari intambwe nziza yatewe n’ubutegetsi bw’i Paris kugira ngo abanyamateka bashobore kugera ku nyandiko zivuga ku mateka twavuze haruguru, abenshi muri bo(cyane cyane abanditse kuri kiriya kibazo kurusha abandi), bavuga ko hari ikitarakorwa kandi cy’ingenzi.

Madamu Raphaëlle Branche, Bwana Robert Paxton, Fabrice Riceputi…ni bamwe muri bo.

Basaba ko inyandiko zose zafungurwa kandi bagahabwa uburenganzira bwuzuye bwo kuzikoraho ubushakashatsi nta yindi nzitizi.

Branche ni Umunyamateka

Ikibazo ni uko abasaza n’abakecuru bari mu ngabo z’u Bufaransa muri kiriya gihe( muri iki gihe ni abajyanama mu bintu bitandukanye) basanga ibyabaye muri Algeria ari ikibazo kireba umutekano w’igihugu, ko kitagombye kuba icyo gushyira ku karubanda.

Aho iki kibazo kirushirizaho kubera ingorabahizi ni uko hari Abafaransa benshi bafite inkomoko muri Algeria bahora basaba Leta ko ibabwiza ukuri ku bwicanyi bwakorewe abakurambere babo.

Kugira ngo Leta y’u Bufaransa izemere ko ukuri kose kujya ahagaraga byayibereye ihuriro rikomeye cyane.

Uruhare rwabwo muri Zone Turquoise yo mu Rwanda narwo ntirworoshye…

Abanyamategeko b’imiryango itandukanye baherutse kwandikira abacamanza bo mu Bufaransa, basaba gutangiza iperereza rishya ku ruhare rw’abari abayobozi b’icyo gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abunganizi b’imiryango irimo Survie, Ihuriro mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa muntu n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, banditse basaba ko hakurikiranwa ibimenyetso biheruka guhishura ko Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa, yatanze amabwiriza yo guha amayira abari bamaze gukora Jenoside.

Icyo gihe bemerewe guhunga igihugu banyuze muri Zone Turquoise yagenzurwaga n’ingabo z’Abafaransa. Ni igikorwa cyatumye, uretse kuba baracitse ubutabera, babonye uburyo bwo gushinga imitwe yitwaje intwaro yakomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda kugeza magingo aya, irimo na FDLR.

Uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe mu Rwanda narwo ruracyabutera ipfunwe

Abo banyamategeko bashingiye ku nyandiko yabonywe n’umushakashatsi François Graner mu madosiye y’uwari umujyanama wa François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa mu 1994, nk’uko AFP yabitangaje.

Iyo nyandiko igaragaza ko mu gihe u Bufaransa bwasabwaga guta muri yombi abari bamaze gukora Jenoside, ahubwo biturutse muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, bemerewe gukomereza muri Zaïre.

Ubwo butumwa bwohererezanywaga hagati ya Yannick Gérard wari Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda n’ibiro bya Alain Juppé wari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga.

Gérard wari uzi neza abakoraga Jenoside, yamenyesheje Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’igihugu cye ko bari mu gice cyagenzurwaga n’ingabo zabo, asaba ko batabwa muri yombi cyangwa bagashyirwa ahantu baba bacungiwe umutekano.

Nyamara ku wa 15 Nyakanga 1994, Bernard Emié wari umujyanama wa Juppé yasinye ku butumwa bwamenyeshaga abari mu Rwanda, ko bakwiye kubwira mu ibanga abari mu gice cyabo bakakivamo.

Bernard Emié wari umujyanama wa Minisitiri Juppé, ubu ni umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu, DGSE.

Abasabye iperereza bavuga ko icyo ari ikindi kimenyetso cy’uburyo u Bufaransa bwateye inkunga abakoze Jenoside. Ikibazo cy’uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyakomeje kuba impamvu y’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Mu bagarutsweho ko bakwiye guhatwa ibibazo muri iri perereza rishya harimo Juppé na Bernard Emié wari umujyanama we. Undi ni Hubert Védrine wari umunyamabanga mukuru w’ibiro bya Perezida Mitterrand, kimwe na Yannick Gérard wari ambasaderi.

Imibare ya Politiki muri ibi bintu…

Bisa n’aho Abanyapolitiki b’Abafaransa( ni ukuvuga abatangiye kuyoborana na Charles de Gaule) basanze gutinza gushyira ahagaragara uruhare rwabo mu byabaye muri Algeria no mu Rwanda bibwira ko ababibayemo nibasaza bagapfa bizatuma ababisaba babigenza gake.

Mu myandikire y’amateka iyo hari umuntu wabonye imbonankubone ibintu akaba ashobora kubitangaho ubuhamya ahabwa agaciro kurusha uwabibwiwe.

Iyi ishobora kuba ari imwe mu mpamvu zitera abanyapolitiki b’u Bufaransa gutinza guha abanyamateka uburyo bwo kugera ku nyandiko zifatika no kubaza abasaza n’abakecuru biboneye ubwo ingabo zabo zabakoreye wenda mu rwego rwo gutuma basaza bagize icyo bahingutsa.

Kuba Macron yatanze uburenganzira[butuzuye]bwo kugera kuri ziriya nyandiko nyuma y’imyaka 50 nabyo hari icyo bigaragaza!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version