Itariki Ya 10 Werurwe: Igisobanuro Cyayo Mu Itegurwa Rya Jenoside

Itariki ya 10 Werurwe ni umwe mu minsi igarukwaho mu bihe bitandukanye byagiye biranga itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu gitabo cyiswe ‘Itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda’ hagati ya 1991-1994 giheruka gushyirwa ahagaragara na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, hagaragaramo bimwe mu bihe byaranze itariki ya 10 Werurwe muri iyo myaka.

Nibwo hasohotse raporo ku iyicwa ry’Abatutsi

Icyo gitabo kigaragaza ko mbere ya Jenoside nyirizina hari Abatutsi benshi bagiye bicwa, ndetse biza kugenda bigaragazwa n’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu.

- Kwmamaza -

Raporo ya mbere yashyizwe ahagaragara ku itariki 10 Werurwe 1992 igaragaza urupfu rw’Abatutsi basaga 300. Bamwe muri bo bari baroshywe mu migezi abandi baratwikiwe mu nzu.

Iyi raporo kandi yanavugaga ko Abatutsi bavuye mu byabo bageraga ku 15.000 kandi ko bari babayeho mu buzima buteye agahinda, cyane cyane abari barahungiye kuri Paruwasi no ku mashuri i Nyamata, Maranyundo, Ruhuha na Rilima.

Hari abanyamahanga baguye mu mugambi wa Jenoside

Igitabo cyasohowe kigaragaza ko gutegura Jenoside byajyanaga no gucecekesha abashoboraga gutuma umugambi wa Jenoside utagerwaho. Benshi barishwe abandi barafungwa cyane cyane abanyamakuru bavugishaga ukuri nka Kameya André umuyobozi w’ikinyamakuru Rwanda Rushya.

Ni muri urwo rwego Umutaliyanikazi witwa Antonia Locatelli yishwe. Yari Umuyobozi w’Ikigo cyigisha imyuga iciriritse (CERAI) cya Nyamata.

Yishwe mu ijoro rishyira itariki ya 10 Werurwe 1992 arashwe n’umujandarume Epimaque Ulimubenshi. Uyu Mutaliyanikazi yari yarakiriye impunzi z’Abatutsi zahungaga abicanyi, abimenyesha inzego zitandukanye zaba iza Leta cyangwa izigenga zirimo Arikidiyosezi ya Kigali, CERAI ya Nyamata yabarizwagamo.

Mu rwego rwo kumvikanisha uburemere bw’ubwicanyi bwari burimo gukorerwa Abatutsi, Locatelli yari yatanze amakuru kuri Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI). Yishwe ikiganiro cye kikimara gutangazwa mu makuru ya nimugoroba kuri RFI.

Intwaro mu baturage

Inyandiko ya serivisi z’ubutasi z’u Bubiligi yo ku itariki ya 02 Werurwe 1994 ivuga ko umwe mu bari bashinzwe gutanga amakuru muri MRND yabwiye abayobozi b’u Bubiligi ko MRND yari yarateguye umugambi wo gutsemba Abatutsi bose b’i Kigali mu gihe icyo ari cyo cyose FPR yaba itarahagarika intambara.

Ku itariki 10 Werurwe, MINUAR yavumbuye intwaro nini nyinshi zari zigenewe Ingabo z’u Rwanda, itangaza ko hariho kwinjiza cyane urubyiruko mu gisirikare no mu mitwe yitwara gisirikare.

Romeo Dallaire wayoboraga ingabo za Loni zari mu Rwanda (MINUAR) yasabye Umuryango w’Abibumbye uburenganzira bwo gufata izo ntwaro kandi anasaba ko Ubutumwa bw’Amahoro mu Rwanda bwakongererwa ingufu, ariko nta gisubizo kizima yabonye.

Leta ya Habyarimana yakomeje gutegura intambara na Jenoside

Tariki ya 10 werurwe 1994, MINUAR yaguye ku rutonde rw’intwaro nini zari zigenewe ingabo za Habyarimana.

Kuri iyo tariki inzego z’ubutasi z’u Bubiligi zavuze ko intwaro zakomezaga kwiyongera, umubare w’abasirikari nawo ariko wiyongera.

Dallaire yasabye uburenganzira bwo gufata izo ntwaro mu mujyi wa Kigali, umunyamabanga mukuru wa Loni aramwangira. Ibyo byemejwe na Minisitiri w’Ingabo w’u Bubirigi ubwo yari avuye mu Rwanda.

MINUAR yagerageje gufatira intwaro zari zigenewe abasirikari b’u Rwanda zari zoherejwe na sosiyete y’Abongereza MilTec n’iy’Abafaransa yitwa Dyl-Invest.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version