Inyangabirama Ntizishimiye Ko Kagame Akomeza Kutuyobora- Rutaremara

Umuyobozi w’Akanana Ngishwanama zigira Umukuru w’igihugu inama Tito Rutaremara asanga Abanyarwanda benshi bakunda Perezida Kagame Paul kubera uko yabateje imbere, akabafasha kwiha agaciro mu mahanga.

Abatabyumva batyo ngo ni inyangabirama.

Avuga ko imwe mu ngingo zibyerekana ari uko aho Abanyarwanda bamenyeye inkuru y’uko Perezida Kagame yongeye kwemera ko azaba umukandida mu matora ya Perezida ateganyijwe muri 2024 benshi bishimye, barabyina,

Ngo bagize  bati: “ Naze atuyobore igihugu cyacu kiracyamukeneye”

- Advertisement -

Ku ruhande rwa Tito Rutaremara abatabyumva batyo ni inyangabirama zitifuriza u Rwanda amahoro.

Kuri X, Tito Rutaremara yanditse ati: “ Abanyarwanda benshi bifuza ko Perezida Kagame yakomeza kuyobora u Rwanda, kugeza igihe imbaraga ze z’umubiri zimubujije kuyobora kuko imbaraga z’ibitekerezo zo azazihorana.”

Avuga ko igihe cyose uru Rwanda rutaragera ku ntera y’amajyambere nk’iy’ibihugu byasenye Afurika, u Rwanda ruzakenera ubuyobozi bwa Kagame cyangwa hakaboneka undi wamera nkawe.

Rutaremara avuga ko hari ibihugu bitifuza ko abaturage b’Afurika bagira umuyobozi umeze nka Kagame, ngo niyo mpamvu  ibyo bihugu bimurwanya kandi bikamuvuga nabi buri gihe.

Kuri we icy’ingenzi ni uko Abanyarwanda benshi bamukunda kandi bamuri inyuma, bakemera ibitekerezo bye.

Hashize igihe gito Perezida Kagame abwiye Jeune Afrique ko nta kabuza aziyamamaza mu mwaka wa 2024 mu matora y’Umukuru w’igihugu.

François Soudan ukuriye ubwanditsi bw’iki kinyamakuru yabajije Perezida Kagame ati: “Muri Mata, 2023 mwatorewe kungera kuyobora FPR ku majwi angana na 98,8%. Benshi bahise babona ko muzaba n’umukundida wa FPR mu matora azaba mu mwaka wa 2024. Ese niko bizagenda?”

Paul Kagame mu magambo macye yaramusubije ko ibyo avuze ari byo koko, ko aziyamamaza nta kabuza.

Yagize ati: Uvuze ko ari ko abantu babona ko bigaragara ko nzaba umukandida? Nibyo koko niko bimeze. Ndi umukandida wa FPR bidasubirwaho.”

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version