Inyeshyamba Bikekwa Ko Ari M23 Zagabye Ibitero Muri Rutshuru

Abaturage benshi bamaze kuva mu byabo bahunga imirwano yatangijwe n’inyeshyamba ku ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu bice bya Chanzu na Runyoni muri Rutshuru.

Bikekwa ko abagabye ibyo bitero ari umutwe wa M23.

Ibinyamakuru byo muri RDC byatangaje ko abahunga benshi berekeza mu bice bya Bunagana hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda.

Abahoze bagize umutwe wa M23 bashinja Perezida Felix Tshisekedi ko yananiwe kubahiriza amasezerano ya Nairobi, yagezweho ku bwa Joseph Kabila wamubanjirije agamije guhagarika intambara wari watangije.

- Advertisement -

Muri ayo masezerano byateganywaga ko abahoze muri uwo mutwe bahabwa imbabazi, imfungwa zikarekurwa n’impunzi zigatahuka.

Byateganywaga kandi ko ibyemeranyijwe byose bishyirwa mu bikorwa maze M23 igahagarika gukora nk’inyeshyamba ahubwo ikavamo umutwe wa politiki wemewe.

Uyu mutwe uvuga ko nta kintu na kimwe cyubahirijwe, ahubwo ko ushobora gusubukura urugamba ndetse ugasatira umujyi wa Goma. Ni umujyi n’ubundi M23 yigeze gufata mu mwaka wa 2012.

Kuri iki Cyumweru ambasade ya Leta zunze Ubumwe za Amerika i Kinshasa yaburiye abaturage bayo ko “hari amakuru ko hashobora kuba igitero i Goma. Umutekano wakajijwe mu mujyi.”

Mu byo basabwe harimo kwirinda kujya ahantu hakoraniye abantu benshi kandi bagakomeza gukurikirana uko amakuru agenda ahindagurika.

Aka gace ka Chanzu kaherukagamo imirwano ikomeye mu 2013. Icyo gihe Sultan Makenga wari umugaba wa M23 yahakoreshaga nk’ibirindiro bikuru.

Hari amakuru ko kuva mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru abarwanyi bahanganye n’abasirikare bake ba Leta bahasanze, bakabirukana.

Byatumye abantu benshi batuye mu byaro bya Jomba muri Rutshuru bahunga, bamwe bakomereza muri Rutshuru hagati abandi berekeza muri Uganda, ndetse ngo yabemereye kwinjira.

Ikinyamakuru  ACTUALITE.CD cyatangaje ko umuyobozi w’imiryango itari iya leta ikorera muri Bunagana, Damien Sebusanane, yavuze ko “muri Bunagana hatuje uretse ingendo z’abantu bakomeje kwambuka umupaka. Abahunga barambuka umupaka binjira muri Uganda yabemereye gukomeza.”

“Hari imodoka nyinshi ku mupaka zitegereje kureba ko ibintu byahinduka.”

Ibi bitero bibaye mu gihe Intara ya Kivu y’Amajyaruguru iri mu bihe bidasanzwe guhera muri Gicurasi, aho umutekano wakajijwe ndetse intara zihabwa ba guverineri b’abasirikare.

Ntabwo ariko biratanga umusaruro ufatika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version