Inyeshyamba Zagabye Igitero Ku Mujyi Wa Bukavu

Umutwe w’inyeshyamba wagabye igitero ku birindiro bya gisirikare n’ibya polisi mu mujyi wa Bukavu, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Amakuru avuga ko amasasu yatangiye kumvikana saa saba z’ijoro ku isaha yo muri kiriya gihugu, agahenge kaza kuboneka ahagana saa mbili za mu gitondo.

Ubuzima bwari bwahagaze nta bantu bagendagenda mu mujyi, ndetse kugeza mu gitondo hari hacyumvikana amasasu y’imbunda nini n’intoya mu bice bimwe bya Kadutu na Bagira.

Radio Okapi yatangaje ko ibitero byo kuri uyu wa Gatatu byagabwe ku birindiro by’inzego z’umutekano mu mujyi rwagati, ndetse ntiharemezwa icyo uwo mutwe ugambiriye.

- Kwmamaza -

Hari amakuru ko abo barwanyi banasahuye imbunda za Polisi bagatangira kuzifashisha mu mirwano.

Umuvugizi w’ingabo zikorera muri Bukavu, yaje kuvuga ko abagabye ibyo bitero ari abarwanyi b’umutwe wa “CPC 64”.

Bikekwa ko barwaniraga kubohoza abarwanyi babo bamaze icyumweru bafungiwe muri kasho za polisi i Bukavu.

Ntabwo umubare w’ababa baguye muri ibyo bitero cyangwa niba abarwanyi bageze ku ntego yabo, biramenyekana.

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Théo Ngwabidje Kasi, yaje kwandika kuri Twitter ko umutekano wagarutse muri Bukavu, ndetse ko inzego z’umutekano zafashe abagizi ban ab bashakaga guhungabanya ituze ry’Umujyi.

Ni ubutumwa ariko butavuzweho rumwe n’abaturage, bakomezaga kuvuga ko amasasu akirimo kumvikana.

Umutekano usa n’uwagarutse kuko abantu batangiye gusohoka mu nzu zabo.

Inzira zinjira n’izisohoka muri Bukavu zari zafunzwe, ariko ingendo zatangiye gukorwa n’abantu bake, nabo bagenda bigengesereye.

 

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version