Barasaba U Rwanda Kwaka U Butaliyani Abana Barwo 41 Baheze Yo

Taarifa imaze igihe ikusanya amakuru yahawe n’abaturage bo mu Rwanda barangisha abana babo bajyanywe mu Butaliyani ari bato, bakaba baraheze yo. Hari n’andi makuru twahawe n’ababareze bageze mu Butaliyani  ndetse n’ubu bakibayo yemeza ko bakuze ariko babayeho nabi. Barasaba u Rwanda kwaka u Butaliyani abana barwo.

Bifuza kugaruka mu Rwanda ariko bagashukwa n’abatuye muri kiriya gihugu giherereye mu Majyepfo y’u Burayi bababwira ko mu Rwanda ari habi, kandi huzuye urugomo.

Byose byatangiye mu mwaka wa 1994 ubwo  abana 41 burizwaga indege bakajyanwa mu Butaliyani bahungishwa Jenoside  n’intambara.

Bari bavanywe mu kigo cy’imfubyi cyabaga muri Komini Gashora, ahitwa i Rilima.

- Kwmamaza -

Ubu ni mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Rilima.

Bamaze kugera mu Butaliyani bakomeje kurerwa n’Abapadiri bari barabajyanye.

Ikibabaje ni uko nyuma y’uko bakuze, babujijwe amahirwe yo kongera kugaruka iwabo ngo barebe niba hari uwabo ukiri ho bamusuhuze, bumve baruhutse.

Umwe mu babyeyi bafite umwana wajyanywe muri kiriya gihugu witwa Hagabimana Gervais yabwiye Taarifa agahinda ke.

Mutuyimana ni umwana wa gatandatu wa Hagabimana Gervais

Agahinda ka Hagabimana katangiye tariki 22, Nyakanga, 1992 ubwo umugore we witwaga Laurence Mukamazera yajyaga ku bise.

U Rwanda rwa kiriya gihe rwari mucyo bitaga inkubiri y’amashyaka ya Politiki, yari yatewe n’uko mu gihugu hari haherutse kwemerwa ishingwa ry’amashyaka menshi.

Mu nduru zari hirya no hino, buri shyaka rishaka kwereka irindi ko ririrusha umurindi n’abarwanashyaka.

Muri Gashora ho byari ibindi bindi kuko haberaga n’urugomo rwakorerwaga Abatutsi bagatwikirwa.

Mukamazera umugore wa Hagabimana yagiye ku bise, umugabo we amufasha kwitegura barihuta bajya kwa muganga kubyara.

Bafashe utwangushye bakubakubira mu gikapu gito barihuta bajya kwa muganga.

Ageze  kwa muganga, yabyaye umukobwa.

Uyu mwana wavutse muri ubu buryo Se na Nyina bamwise Mutuyimana aza kubatizwa Yacinte.

Mu muco w’Abanyarwanda iyo umwana avutse havuga impundu. Mutuyimana yari umwana wa gatandatu.

Impundu z’uko Mukamazera yibarutse ikibondo ariko ntizamaze igihe kirekire kuko uyu mubyeyi yaje gupfa nyuma.

Amaze kubyara yaganiriye n’umugabo we Habimana bisanzwe kuko yumvaga ari  kugarura agatege.

Hagabimana yasubiye iwe kumutekera agatoki n’igikoma cy’ababyeyi.

Aho agarukiye yaganiriye n’umugore we amubaza uko mu rugo hameze, undi amusubiza ko ibintu bimeze neza.

Mukamazera yari ahangayikishijwe n’uko ibintu bimeze imuhira kuko yari azi neza ko afite abana b’inkubaganyi.

Bidatinze ariko, ubuzima bwa Mukamazera bwatangiye kumererwa nabi.

Hagabimana yatubwiye agahinda yasigiwe no gupfusha umugore wari uri ku kiriri

Hagabimana yabwiye Taarifa ati: “ Umugore yatangiye kumbwira ko atameze neza ndetse ko yumva urupfu rumwugarije.”

Ngo yamubwiye ko amuhangayikiye yibaza niba azifasha kurera abana benshi kandi bamwe bageze mu gihe kigoye cy’ubwangavu n’ubugimbi ndetse n’abato bakiri inkubaganyi.

Hagabimana ati: “ Yahise yipfira!”

Gupfusha umugore bisanzwe ari ishyano ku bagabo ariko noneho iyo agusigiye uruhinja kandi mu bihe by’intambara nk’uko byari bimeze kuri Hagabimana ni akandi kaga!

Intambara yacaga ibintu, Inkotanyi ziri kotsa igitutu Inzirabwoba, ari nako hirya no hino Abatutsi bicwa.

Hagabimana we ubuzima bwari buhindutse mu buryo budasubirwaho kuko muri ibyo byose yagombaga kubaga akifasha kuko umufasha we yari amaze kwitaba Imana.

By’amaburakindi, yigiriye inama yo kujyana umwana we mu kigo cy’imfubyi cy’i Rilima cyayoborwaga n’abihaye Imana b’Abapadiri.

Yahisemo gushyira umwana we yise Mutuyimana abihaye Imana ngo bamurere.

Yasubiye iwe kwita ku rugo. Icyo gihe hari tariki 23, Nyakanga, 1994.

Ifoto ya Hagabimana ari kumwe n’abandi bana bavukana na Yacinte

Mu bushobozi bucye yari afite, yakoze uko ashoboye arera abana be.

I Rilima n’ahandi mu Rwanda ibintu byaracikaga, Abatutsi bicwa, intambara yo gukuraho ubutegetsi bwayikoraga nayo irimbanyije.

Mu rwego rwo guhungisha bariya bana, abapadiri burije indege ba bana 41, muri bo Yacinte Mutuyimana nawe yurijwe indege ajya mu Butaliyani atyo!

Kuva icyo gihe kugeza n’ubu ntarongera kubonana na Se.

Gusa ntiyigeze acika intege, yakomeje gushaka kumenya amakuru y’umukobwa we.

Mu myaka 28 ishize, uyu mugabo ufite imyaka irenga 70 y’amavuko nta ho atakubise ngo amenye amakuru ye, haba mu nzego za Leta, imiryango itari iya Leta, mu banyamakuru… ntaho atageze ngo abaze ibya Mutuyimana.

Hagati aho ariko, tariki 15, Ugushyingo, 1994 hari ibaruwa yabonye iturutse mu Butaliyani imumenyesha ko umukobwa we ameze neza, ariko yatangiye kwibagirwa amwe mu magambo y’Ikinyarwanda.

Hari aho iriya baruwa yagiraga iti: “ Umukobwa wawe ameze naze, yarakuze!”

Babayeho bate mu Butaliyani…

Bamwe mu Banyarwanda baba mu Butaliyani babwiye Taarifa abenshi muri bariya bana bakuze, ubu ni inkumi n’abasore.

Ibaruwa ya kera yandikiwe ababyeyi ba Mutuyimana bababwira ko ari ho amaze no gukura

Hari bamwe bibarutse, ubu bafite abana.

Umwe mu baduhaye amakuru uri mu Butaliyani utashatse ko tumuvuga amazina yaduhishuriye ko Yacinthe akiriho.

Yagize ati: “Yacinte ari ho ndetse yiga muri Kaminuza. Gusa afite ibibazo mu buzima bwe.”

Uwaduhaye amakuru nawe yahoze ari umurezi mu kigo cy’imfubyi cya Rilima mu gihe Yacinte Mutuyimana yabaga yo.

Yaduhishuriye ko abajyanye bariya bana mu Butaliyani babangishije u Rwanda, ndetse ntibatuma babona uburezi bufatika.

Ati: “ Kubera ko babayeho nabi, bamwe muri bo bahisemo kujya kuba ku muhanda, babaswe n’ibiyobyabwenge, yewe hari n’abo nzi ubona ko bashobora kuziyahura kubera ubuzima bubi.”

Undi Munyarwanda uba mu Butaliyani yabwiye ubwanditsi bwa Taarifa ko hari bamwe mu Banyarwanda bangishije bariya bana u Rwanda, bababwira ko mu Rwanda hari ubukene, urugomo n’ibindi.

N’ubwo ubu butumwa bwabinjiye, ariko ntibibabuza gukumbura iwabo.

Yacinte ubu aba mu muryango wamwakiriye kandi azi neza ko afite Se mu Rwanda.

Abanyarwanda baduhaye amakuru baba mu Butaliyani basabye Leta y’u Rwanda gushyira igitutu kuri Leta y’u Butaliyani ikayisubiza abana b’u Rwanda basa n’abafatiwe yo bugwate.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version