Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inyubako Ya Mbere Irengera Ibidukikije ‘Kurusha Izindi’ Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Inyubako Ya Mbere Irengera Ibidukikije ‘Kurusha Izindi’ Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 November 2021 7:50 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Kagari Ka Nyarutarama mu Murenge wa Remera haherutse kubera umuhango wo guhemba  nyiri inyubako yitwa Nyarutarama Plaza kubera ko uburyo yubatswe bwasuzumwe basanga bwita ku bidukikije.

Nyiri iyi nyubako si umuntu runaka ahubwo ni Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwizigamire kizwi nka Rwanda Social Security Board ( RSSB).

Ikorerwamo n’Ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, Rwanda FDA.

Inyubako Rwanda FDA ikoreramo yubakanywe ubuhanga burengera ibidukikije

Iyi nyubako yubatswe k’uburyo ikoresha ingufu z’amashanyarazi zihagije kandi ikagira izindi ibika zingana na 15% by’izo icyenera ku mwaka.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ingufu iriya nzu yizigamira ku mwaka zingana na 184, 515 kWh.

Ikindi ni uko amazi akoreshwa muri iriya nyubako ari amazi ahagije ariko nayo hakirindwa ko asesagurwa.

Ubugenzuzi bwakozwe n’Ikigo cyo muri Singapore kizobereye mu gucunga uko muntu akoresha ingufu kamere mu buzima bwe bwa buri munsi bwasanze inyubako Nyarutarama Plaza ikoze k’uburyo yizigamira amazi angana na metero kibe 1,182 ku mwaka.

Iki kigo cyo muri Singapore kitwa Building And Construction Authority.

Ubuyobozi bwa RSSB n’ubwa Rwanda FDA bwakiriye igihembo bwahawe n’abo muri Singapore

Gitanga igihembo kiswe BCA-Singapore Green Mark Award.

- Advertisement -

Mu bugenzuzi bw’abahanga bo muri iki kigo kandi, basanze ikoranabuhanga inzu Nyarutarama Plaza yubakanywe rituma igabanya ibyuka bya carbon bihumanya ikirere bingana na toni 96,26 ku mwaka.

Igihembo RSSB yahawe  ni icyemezo cy’uko kubaka iriya nyubako byakozwe hakurikijwe amabwiriza mpuzamahanga agenga imyubakire irengera ibidukikije.

Iki kigo cyubatswe k’uburyo kirinda ikirere guhumana

Ni igihembo kirimo n’icyemezo cy’uko ibyo RSSB yakoze mu kubaka iriya nyubako byemewe ku isi hose.

Abakigeneye Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwiteganyirize bise kiriya cyemezo Green Mark Certification Award.

Abatanga igihembo The BCA Green Mark awards babikora bagamije gutera akanyabugabo abubatsi kugira ngo bibuke kubaka inyubako zizakoreshwa mu buryo burondereza ingufu kamere abantu b’ubu hamwe n’abazabakomokaho bazakenera igihe cyose bakiri ku isi.

Kubaka uzirikana kurengera ibidukikije ni ingenzi mu myubakire igezweho

Kiriya gihembo kigenewe ibigo bya Leta, abikorera, amashyirahamwe y’abubatsi n’abandi bakora uko bashoboye bakubaka inyubako zita ku bidukikije.

Gutanga iki gihembo byatangiye mu mwaka wa 2008, bitangizwa ku gitekerezo cy’abahanga bo muri Kaminuza nkuru ya Singapore yitwa National University of Singapore, UNS.

Abahanga bo muri iyi Kaminuza n’abanyeshuri bayigamo biyemeje gukora k’uburyo nta mwuka wanduye na mucye izaba uturuka muri iriya Kaminuza ngo ujye mu kirere.

Ni umushinga bise Carbon Neutral campus ugomba kuzaba wagezweho bitarenze umwaka wa 2030.

Tugarutse ku byerekeye inyubako ya Nyarutarama Plaza, ni  ngombwa kwibuka ko mu mishinga u Rwanda rufite harimo numaze igihe kirekire wo gutuma rutera imbere mu ngeri nyinshi nk’uko bimeze kuri Singapore.

Aho abanyeshuri biga Engineering bigira. Kaminuza nkuru ya Singapore iratohagiye

Abahanga bo muri Singapore nibo bahawe akazi ko gukora igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali kivuguruye, iki gishushanyo mbonera kikazaha abatuye Kigali aho bagomba gutura, kandi buri wese agatura ahajyanye n’ubushobozi bwe.

TAGGED:featuredInyubakoKigaliNyarutaramaRwandaSingaporeUbwizigame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article COVID-19 Yongeye Guca Ibintu Mu Burayi
Next Article Abasirikare Babiri Ba Uganda Bakatiwe Urwo Gupfa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?