Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inyubako Ya Rwigara Igiye Gutezwa Cyamunara
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Inyubako Ya Rwigara Igiye Gutezwa Cyamunara

admin
Last updated: 17 September 2021 11:47 am
admin
Share
SHARE

Urukiko rw’Ubucuruzi rwatesheje agaciro ikirego cy’uruganda Premier Tobacco Company Ltd rw’umuryango wa Assinapol Rwigara, warusabaga gutambamira cyamunara ya hoteli yabo igiye gukurishwa ngo hishyurwe umwenda bafitiye banki.

Uwo mutungo ni igorofa igeretse kane itaruzura, iherereye mu mudugudu w’Ishema, Akagari ka Kiyovu mu Murenge wa Nyarugenge. Igiye kugurishwa ku cyemezo cy’Umwanditsi Mukuru mu rwego rw’Iterambere (RDB) cyo ku wa 20 Kanama 2021.

Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kane, Umunyamategeko Henry Pierre Munyangabe wunganira Cogebanque yasabye urukiko gutesha agaciro ikirego cy’umuryango wa Rwigara, kubera ko cyatanzwe hirengagijwe itegeko.

Ingingo ya 260 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi ryo mu 2018, iteganya ko “Guhagarika no gutesha agaciro cyamunara ku mitungo igurishwa hashingiwe ku cyemezo cyo kugurisha ingwate cyatanzwe n’Umwanditsi Mukuru, bisabwa Umwanditsi Mukuru.”

Umwanditsi Mukuru atanga igisubizo mu gihe kitarenze iminsi itatu y’akazi, haba hari utishimiye igisubizo cy’Umwanditsi Mukuru cyangwa udahawe igisubizo mu gihe giteganywa, akabitangira ikirego mu rukiko rw’ubucuruzi mu gihe kitarenze iminsi itanu y’akazi, uhereye igihe yamenyeye icyo gisubizo.

Munyangabe yavugaga ko iyo ngingo itubahirijwe, bityo ikirego kidakwiye kwakirwa.

Gusa umunyamategeko Janvier Rwagatare wunganira uruganda Premier Tobacco Company yabwiye umucamanza ko bandikiye Umwanditsi mukuru ku itariki 3 Nzeri, atinda gusubiza bityo bahitamo gutanga ikirego cyihuse.

Umucamanza yaje kuvuga ko atabona muri dosiye niba bariyambaje Umwanditsi mukuru ngo abe yabishingiraho, bityo yanzura ko ikirego kidakwiye kwakirwa kubera ko cyatanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umuryango wa Rwigara watangaje ko uzajuririra iki cyemezo mu Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.

Hari amakuru ko umwenda ugomba kwishyurwa urenga miliyoni 500 Frw, mu gihe umutungo uzagurishwa wabariwe agaciro ka 1,081,983,000 Frw.

Uriya muryango wavugaga ko uheruka no kwakira ibaruwa wandikiwe na Cogebanque, iwumenyesha ko nta deni uwusigayemo, ndetse bayishyikirije urukiko kandi ngo nta yindi iyivuguruza bigeze babona.

Biteganywa ko nta gihindutse, imirimo ijyanye na cyamunara itangira kuri uyu wa Gatanu mu buryo bw’ikoranabuhanga, ikazagurishwa ku wa 24 Nzeri saa tanu.

Undi mutungo w’uyu muryango uheruka kugurishwa muri cyamunara ni itabi ry’uruganda Premier Tabaco Company, ryagurishijwe mu 2018 ngo hishyurwe imyenda y’ikigo cy’imisoro n’amahoro. Ryaguzwe miliyoni 512 Frw.

TAGGED:BankiCyamunarafeaturedRwigara AssinapolUmwanditsi Mukuru
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Zambariye Urugamba Rwo Guhiga Abantu Babiri
Next Article Bigaragambije Bahagarara Muri Kaburimbo Babuza Imodoka Guhita
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?