Inyungu ya Cimerwa Plc Yazamutseho 179%

Uruganda rukora sima nyarwanda, CIMERWA Plc, rwatangaje ko mu mezi icyenda ashize mbere yo kwishyura imisoro yungutse miliyari 5.4 Frw, bingana n’izamuka rya 179% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka ushize.

Inyungu ya nyuma yo kwishyura imisoro kugeza ku wa 30 Nzeri 2021 yari miliyari 4.1 Frw, bingana n’izamuka rya 111% ugereranyije n’uko byari bimeze kugeza icyo gihe mu mwaka ushize.

Umuyobozi Ushinzwe imari muri Cimerwa, John Bugunya, yavuze ko babonye inyungu ifatika nubwo ari mu bihe bikomeye by’icyorezo cya COVID-19, byagiye bizamo na gahunda ya guma mu rugo.

Yakomeje ati “Uku kwitwara neza kwashingiye ahanini ku mafaranga yinjiye bijyanye na gahunda yo kwegereza abaguzi ibicuruzwa byacu ku buryo dukomeza kuba ikigo gihagaze neza ku isoko.”

- Advertisement -

Ibyo ngo byanashingiwe kuri gahunda zashyizweho zo gucunga amafaranga ikigo gisohora muri ibi bihe.

Umuyobozi Mukuru wa Cimerwa, Albert Sigei, yavuze ko amezi ashize atari yoroshye, ariko bishimishije kuba ikigo cyarakomeje kubona inyungu, ari nako gitanga umusanzu mu rwego rw’ubwubatsi mu Rwanda.

Yakomeje ati “Twiteguye kubyaza umusaruro izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda ryitezwe kimwe n’amasoko yo mu baturanyi binyuze mu bubiko buhagije bw’ibicuruzwa n’ubushobozi buhari bwo guhaza ubwo bucuruzi imishinga minini y’ibikorwa remezo.”

Yavuze ko biteguye gukomeza guhaza isoko ryo mu gihugu no kurushaho kongera ingano ya sima yherezwa mu mahanga.

Ibyo byose ngo ni imbuto z’umusingi ukomeye wubatswe n’ubuyobozi bw’uruganda, inama y’ubutegetsi n’abakozi batuma byose bigerwaho.

Cimerwa yashinzwe mu 1984, ikaba imaze imyaka myinshiitanga sima yifashishwa mu bwubatsi mu gihugu.

Muri rusange kugeza muri Nzeri 2021 Cimerwa yinjije miliyari 67.3 Frw nk’amafaranga yacurujwe, angana n’izamuka rya 7% ugereranyije n’umwaka ushize.

Inyungu iki kigo cyabonye yatumye n’amafaranga abarwa ku mugabane umwe azamukaho 111% agera ku 5.86 Frw ku mugabane.

Mu mwaka ushize nibwo iki kigo cyemerewe gushyira imigabane ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda, kiba icya cumi kigiye kuri iryo soko mu gihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version