Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku bidukikije cyatangaje ko uruganda rukora ibyuma rwitwa SteelRwa rukorera i Rwamagana rufunzwe.
REMA ivuga ko yasabye uru ruganda rukora ibyuma kubahiriza ibiteganywa mu kurinda abaturage guhumana kubera ibyotsi rucucumura ariko ruvunira ibiti mu matwi.
Amashusho iki kigo cyashyizwe kuri X/Twitter, arerekana ibyotsi byinshi biva muri urwo ruganda.
Mu bihe bitandukanye, REMA ivuga ko yegereye uruganda SteelRwa irusaba gukurikiza amategeko ariko ntirwabikora.
Umwe mu bakozi ba REMA waganiriye na Taarifa Rwanda yavuze ko igenzura baherutse gukora Tariki 17, Ukwakira, 2025 ryerekanye ko ikibazo kiri muri ruriya ruganda kitigeze gikemurwa.
Ati: “Nk’uko mwabibonye, twaganiriye kenshi na ruriya ruganda ariko ntibakosoye ibyo basabwaga.”
Imyotsi iruvamo irazamuka igakora icyokotsi (smog) gikwira mu bice bituriye uru ruganda ku buryo REMA ivuga ko yasanze nta kundi byagenda keretse kuba rufunzwe hanyuma rukazabanza gukemura ibibazo birurimo.
Kuri X/Twitter haranditse hati: “ Ubugenzuzi twakoze bwasanze nta buryo bundi buboneye bwashyizweho n’uru ruganda bwo gufata no kuyungurura iyi myotsi iva mu ruganda. Ibi kandi byanabaye tariki 11, Nzeri, 2025.”
Taarifa Rwanda yavuganye n’umwe mu bakozi ba SteelRwa binyuze ku murongo wo kubahamagaraho uboneka ku rubuga rwabo rwa murandasi batubwira ko bari butuvugishe, gusa inkuru yatambutse ntacyo baratubwira.
Igihe cyose bagira icyo badutangariza kuri iyi ngingo, abasomyi bazabimenya.
Si ubwa mbere rufunzwe…
Mu bihe bitandukanye guhera mu mwaka wa 2021, uruganda SteelRwanda rwafungiwe imiryango kubera kutubahiriza ibyo rwasabwaga mu kurinda abaturage ingaruka z’ibyotsi rusohora.
Hashize amezi icyenda, RBA ikoze inkuru yavugaga ko abaturage bataka kubangamirwa n’uru ruganda nanone kubera ibyotsi biruvamo.
Icyo gihe Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yavuze ko mu gihe cy’ukwezi kumwe hari umuti yari igiye kubivugutira.
Ubuhamya abaturiye urwo ruganda bahaye itangazamakuru buvuga ko ibirutukamo byabateraga uburwayi bwo mu myanya y’ubuhumekero.
Minisiteri y’inganda yavugaga ko mu gihe gito cyari bukurikireho, hari bube isuzuma rizerekana niba hagomba kwimurwa abaturage cyangwa uruganda rukaba ari rwo ruvanwa aho ruri rukajyanwa mu cyanya cy’inganda cya Rwamagana.
Uruganda SteelRwa rumaze imyaka 10 rubatswe kandi rukora.
Abadepite bagize Komisiyo y’ubutaka, ubuhinzi n’ubworozi n’ibidukikije bigeze kubaza Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda witwa Antoine Marie Kajangwe icyo nka Minisiteri bateganya kuri iki kibazo.
Yasubije ko mu gukemura iki kibazo hari ingamba zirimo no ‘gufata imyotsi’ iva muri urwo ruganda.
Hagati aho ariko, yavuze ko hari gushakwa ingengo y’imari yo kwimura abo baturage.
Antoine Marie Kajangwe yabwiye Abadepite ati: “Icyo kibazo turagisangiye nka Guverinoma kandi turabizeza ko tugiye kubishyiramo imbaraga kugira ngo tubashe kubirangiza byihuse mu buryo ubwo ari bwo bwose bushoboka. Navuga ko nitumara kubona ingengo y’imari, icyo tuzakora nka MINICOM ni ukubishyira mu ngingo y’imari yacu y’umwaka utaha kandi turizera ko na MINECOFIN izabyumva.”
Kajangwe yavuze ko ayo mafaranga azakoreshwa muri kimwe hagati yo kwimura abaturage cyangwa kwimura uruganda.
Icyo gihe abaturiye uruganda kugera muri Metero 500 nibo bavugwaga ko bagomba kwimurwa.
RBA yatangaje ko imibare yari ifite yerekanaga ko kwimura uruganda byatwara Miliyari Frw 12 naho kwimura abaturage byo bigatwwara Miliyari Frw 3.
Kuba REMA yasanze iki kibazo kigihari kandi kicyugarije abaturage ni ibyerekana ko hari ibitarakorwa ngo uruganda SteelRwa rureke gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage.