BNR Igiye Gukomorera Ibigo Bishya By’Ubwishingizi Ku Isoko Ry’u Rwanda

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko guhera ku wa 1 Mutarama 2022 izakomorera ibigo bishya by’ubwishingizi byifuza gukorera mu Rwanda, nyuma y’imyaka itanu ubwo burenganzira budatangwa.

Guhagarika ubwo burenganzira ni icyemezo cyafashwe muri Gashyantare 2017, nyuma y’uko byari bikomeje kugaragara ko Urwego rw’ubwishingizi rudatanga umusaruro ukwiye haba mu nyungu y’imirimo bikora cyangwa ubwiza bwa serivisi bitanga.

Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane, BNR yavuze ko icyo gihe yashakaga kubanza kwita ku mavugurura akenewe muri urwo rwego yaba ajyanye n’amategeko, igenzuramikorere, imiyoborere no kuzamura imari shingiro.

Ni ibintu byazanye impinduka ku buryo nk’ikigero cy’ibihombo ibigo by’ubwishingizi byigenga byagiraga biturutse ku murimo w’ubucuruzi byavuye kuri miliyari 4.2 Frw muri Kamena 2017 kigera kuri miliyoni 400 Frw muri Kamena 2021.

- Advertisement -

Guverineri John Rwangombwa yatangaje ko nyuma y’amavugurura yakozwe, icyemezo gihagarika kwakira ibigo bishya ku isoko kigiye gukurwaho.

Yakomeje ati: “Binajyanye n’intego z’Ikigo Mpuzamahanga cya Kigali gishinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi n’Imari (KIFC); Banki Nkuru y’u Rwanda iramenyesha abantu bose ko icyemezo gihagarika gutanga uburenganzira ku bigo bishya by’ubwishingizi kizakurwaho guhera ku wa 1 Mutarama 2022.”

Ibigo bishya bizinjira ku isoko bizajya bisabwa kubahiriza ibisabwa kugira ngo bibone uburenganzira, by’umwihariko kugaragaza ibyo byiyemeje gukora byerekeranye n’agashya bizanye ku isoko, serivisi n’uburyo bwo kuzigeza ku bagenerwabikorwa hagamijwe kuzamura uburyo ubwishingizi bugera ku bantu benshi n’ahantu hose mu gihugu.

Amabwiriza rusange ya Banki Nkuru y’u Rwanda yo ku wa 27 Ukuboza 2018 yerekeye ibisabwa mu kwemerera ubwishingizi gukora, ateganya ko umuntu wifuza gukora umurimo w’ubwishingizi bw’igihe kigufi agomba kuba afite nibura imari shingiro yishyuwe itari munsi ya miliyari 3 Frw.

Ni mu gihe umuntu wifuza gukora umurimo w’ubwishingizi bw’igihe kirekire agomba kuba afite nibura imari shingiro yishyuwe ya miliyari 2 Frw.

Icyo gihe imari shingiro yarazamuwe ivuye kuri miliyari 2 Frw na 1 Frw nk’uko bikurikirana, nk’uko byateganywaga n’amabwiriza yo mu mwaka wa 2009.

Ni mu gihe umuntu wifuza gukora umurimo w’ubwishingizi bw’abishingizi agomba kuba afite nibura imari shingiro yishyuwe itari munsi ya miriyari 5 Frw.

Muri ayo mabwiriza biteganywa ko Banki Nkuru ishobora kutemera umwishingizi iyo isanze usaba nta gashya azanye ku isoko.

Imibare y’umwaka ushize igaragaza ko ubwishingizi mu gihugu bwari buri kuri 1.7%, bisobanuye ko igice kinini cy’ubukungu bw’igihugu kitagira ubwishingizi.

Ni mu gihe urwego rw’ubwishingizi rufite 9% by’umutungo wose w’urwego rw’imari mu gihugu, aho amabanki yihariramo 67%, urwego rw’ubwiteganyirize na pansiyo rukagiramo 18%, mu gihe Urwego rw’imari iciriritse rufitemo 6%.

Mu gihembwe cyarangiranye na tariki 30 Nzeri 2021, igipimo cy’ubushobozi bwo kwishyura ku bigo by’ubwishingizi cyari 107%, hejuru ya 100% risabwa.

BNR igaragaza ko mu Rwanda hari ibigo 14 by’ubwishingizi, harimo bibiri bya Leta (RSSB na MMI).

Itangazo rya Banki nkuru y’u Rwanda

Ibigo byigenga ni SONARWA General Insurance Ltd, Sanlam Assurances Generales Ltd, Sanlam Assurances Vie Ltd, Prime Insurance Ltd, MUA, Prime Life Insurance Ltd, Sonarwa Life Assurance Company Ltd, UAP Insurance Rwanda Limited, Radiant Insurance Company Ltd, Britam Insurance Company Rwanda ltd, BK General Insurance Company Ltd na Mayfair Insurance Company Rwanda ltd.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version