Inyungu y’Ikawa U Rwanda Rwohereje Mu Mahanga Yazamutseho 32%

Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Ibyoherezwa Mu Mahanga Bikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi, NAEB, cyatangaje ko inyungu u Rwanda rwakuye mu ikawa mu cyumweru gishize yazamutseho 32.8%, ugereranyije n’iy’icyumweru cyabanje.

NAEB kuri uyu wa Mbere yavuze ko ikawa yoherejwe mu mahanga yageze ku bilo 366.780 byavuyemo $1,336,935, ni ukuvuga miliyari 1.3 Frw.

Yakomeje iti “Ugereranyije n’icyumweru cyabanje, ingano n’inyungu yabonetse byazamutse 17.8% na 32.8% nk’uko bikurikirana. Ibihugu yoherejwemo cyane birimo u Burusiya, u Bushinwa, u Budage na Canada.”

Mu cyumweru gishize imboga, imbuto n’indabo byoherejwe byo byari ibilo 176,413, byinjije $494,716.

- Advertisement -

Ugereranyije n’icyumweru cyabanje, ingano y’ibyoherejwe yagabanyutseho 39.9% kuko bwo hoherejwe 293.815 Kg, mu gihe inyungu yabonetse yagabanyutseho 27.1 % kuko hari habonetse $679.126.

Hoherejwe cyane avoka, imbuto, urusenda, imiteja n’indabo, mu bihugu birimo u Buholandi, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, u Bwongereza n’u Budage.

Mu cyumweru cyabanje nabwo byari byagabanyutse mu ngano y’ibyoherejwe n’inyungu yavuyemo ho 16.5% na 34.1 % nk’uko bikurikirana, ugereranyije n’icyumweru cyari cyakibanjirije.

Icyayi cyoherejwe mu cyumweru gishize nacyo cyaragabanyutse kigera ku bilo 423,420 byinjije $1.099.797. Ugereranyije n’icyumweru cyanje, inyungu n’ingano y’ibyoherejwe byagabanyutseho 22%.

Byoherejwe cyane mu bihugu bya Pakistan, u Bwongereza na Afghanistan.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version