Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yagejejwe mu rukiko rw’Akarere rwa Yeruzalemu ku byaha bya ruswa, ubushinjacyaha bugaragaza ko yakoresheje ububasha bwe mu buryo binyuranyije n’amategeko.
Umushinjacyaha Liat Ben Ari yabwiye urukiko ko Netanyahu yagerageje gushaka “inyungu zitaboneye kuri ba nyiri ibinyamakuru bikomeye muri Israel, hagamijwe ko abasha gukomeza imigambi ye ya politiki.”
Yagejejwe mu rukiko mu gihe Perezida wa Israel Reuven Rivlin yahuraga n’abagize inteko ishinga amategeko haganirwa uburyo bwo gushyiraho guverinoma nshya, nyuma y’amatora yabaye mu kwezi gushize.
Ni amatora yarangiye nta shyaka ribonye ubwiganze bukenewe ku buryo ryashyiraho guverinoma yaryo, bityo hakenewe kwemezwa umuntu uzashyiraho guveroma, agashaka ubufatanye bw’amashyaka yagira ubwiganze mu nteko ishinga amategeko.
Ni ibibazo byakomeje kuranga Israel ku buryo bimaze gutuma hakorwa amatora inshuro enye mu myaka ibiri ishize.
Netanyahu ashinjwa ibyaha birimo uburiganya no kwangiza icyizere yagiriwe, ubwo yakiraga impano zirimo amatabi manini cyane (cigars) n’amacupa ya Champagne yahawe n’abaherwe bamutezeho kuborohereza mu bikorwa byabo.
Hari n’ikindi kirego ashinjwamo ko yagiye yizeza ibinyamakuru bikomeye muri Israel kubifasha gukirakwira ahantu henshi, maze nabyo bikajya bimuvuga neza.
Anashinjwa ibyaha bya ruswa, ko mu gihe cye nka Minisitiri w’Intebe cyangwa Minisitiri w’itumanaho yafataga ibyemezo biha amahirwe akomeye umuherwe Shaul Elovitch ufite imigabane myinshi mu kigo cy’itumanaho Bezeq, ngo akunde avugwe neza mu kinyamakuru Walla cye.
Netanyahu yakomeje guhakana ibyo aregwa, avuga ko ari ibihimbano by’abamurwanya muri politiki bagamije kumusiga icyasha.
Mu rubanza rwo kuri uyu wa Mbere, Ubushinjacyaha bwashinje Netanyahu kuba yaragiranye n’abandi bantu umubano ushingiye ku mafaranga na serivisi zigurwa, ku buryo byagombaga kugira ingaruka ku cyizere afitiwe nk’umukozi wa leta.
Nyuma yo kumenyeshwa ibyo aregwa, Netanyahu yemerewe gusohoka mu rukiko, maze abatangabuhamya bahabwa umwanya imbere y’urukiko barimo Ilan Yeshua wari umuyobozi mukuru w’urubuga Walla rutambutsa amakuru kuri internet.
Yeshua yavuze ko yahawe amabwiriza yo kujya yirengagiza inkuru zivuga nabi Netanyahu n’umugore we Sara, ahubwo bakibanda ku zivuga neza uyu muyobozi.
Yatanze ubuhamya ko yanabwiye kujya atangaza inkuru zica intege abahanganye na Netanyahu muri politiki nka Naftali Bennett, kandi ngo zakozwe ku bwinshi kuri uwo mugabo n’umugore we.
Biteganyijwe ko uru rubanza nta ngaruka zikomeye rwapfa kugira kuri Netanyahu uhabwa amahirwe yo gushyiraho guverinoma, biramutse byemejwe mu biganiro Perezida Rivlin akomeje kugirana n’amashanyaka atandukanye.
Nubwo yahamwa n’ibyaha, ntabwo yahita ahatirwa kwegura kugeza urubanza rufashweho icyemezo mu bujurire, igikorwa gishobora gufata imyaka myinshi.
Hari n’amakuru ko Netanyahu ashobora no gutorwa nka Perezida wa Israel mu matora azaba hagati ya tariki 9 Mata na 9 Kamena 2021, mbere y’uko Perezida Rivlin asoza manda y’imyaka irindwi ku wa 9 Nyakanga.