Inzara Iranuma Mu ‘Ihembe Ry’Afurika’

Guhera mu mwaka wa 2019 kugeza ubu, ibiribwa byeraga mu Karere ka IGAD  kiganjemo ibihugu bita ko ari ibyo mu Ihembe ry’Afurika, byaragabanutse k’uburyo abantu bashonje biyongereyeho miliyoni enye.

Email Taarifa yabonye yerekana ko miliyoni 31.4 z’abantu batuye ibihugu bigize Umuryango IGAD bafite imirire nkene kandi ngo ibi byarushijeho gukomera mu mwaka wa 2020 ubwo Isi hafi ya yose yari iri muri Guma Mu Rugo.

Uyu mubare ungana na 20% wa miliyoni 155 z’abashonje bikomeye ku isi hose.

Ikindi ngo ni uko niba nta gikozwe ngo ibiribwa byiyongere, isi izarushaho kubura ibyo iha abayituye ariko abazazahara cyane bakaba ari abo mu bihugu byo mu nsi y’Ubutayu bwa Sahara n’abo muri Aziya.

- Advertisement -

Agace k’Ihembe ry’Afurika karimo ibihugu bya Ethiopia, Djibouti, Eritrea, Kenya n’ibindi bibituriye.

Imibare yerekana ko abantu bari hagati ya miliyoni 36.7 na miliyoni 32.2 bazaba bashonje mbere y’uko umwaka wa 2021 urangira.

Zimwe mu mpamvu bivugwa ko ziraba nyirabayazana w’iri zamuka ry’abantu bashonje harimo intambara, imihindagurikire y’ikirere n’ibibazo by’ubukungu bw’isi buhindagurika kenshi.

Muri ibi harimo n’ingaruka za COVID-19.

Raporo ya IGAD yitwa IGAD Member States of the 2021 Global Report on Food Crises (GRFC) yakozwe mu mwaka wa 2017 yerekana ko abantu bahuye n’ikibazo cy’inzara guhera muri uriya mwaka biyongereye.

Ni ikibazo k’uburyo raporo ya IGAD yerekana ko abantu miliyoni 26.8 biyongereye ku bandi bari bashonje mbere y’aho mu gihe abandi bangana na miliyoni 27 biyongereye ku bandi bari bashonje mu mwaka wa 2017, hiyongeraho abandi bangana nabo mu mwaka wa 2018, mu wa 2019 bakaba 27.6( ukuyemo abo muri Djibouti) n’aho mu mwaka wa 2020 abashonje babaye miliyoni 31.4.

Ikindi cyagaragaye mu bushakashatsi ni uko 20% by’abashonje ku isi hose baba mu Ihembe ry’Afurika.

Ibihugu byo mu Ihembe ry’Afurika nibyo byazonzwe n’inzara kurusha ahandi ku isi

N’ubwo ari uko bimeze ariko, guha bariya bantu ibiribwa si igisubizo kirambye, ahubwo ibihugu bikize cyangwa se Imiryango iharanira ko abantu bihaza mu biribwa bigomba kureba ibitera ibura ry’ibiribwa muri biriya bihugu bigakumirwa.

Umuhindo Uzashyuha kurusha mu myaka yashize..

Abashinzwe iteganyagihe muri IGAD bavuga ko iteganyagihe ry’umuhindo wa 2021 ryerekana ko Nzeri, Ukwakira, Ugushyingo n’Ukuboza ari amezi azashyuha kurusha uko byahoze mu myaka yashize.

Bivuze ko muri biriya bice, abaturage batazitega umusaruro uhagije mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Umuyobozi wa IGAD  Workneh Geneyehu avuga ko kugira ngo ubukana bw’iriya nzara buzabe bucye, bizasaba imikoranire yaza Guverinoma zigize IGAD zigakorana bya hafi kugira ngo ababituye bazahabwe uburyo bwo kubona ibiribwa bidatinze.

Ikibazo gihangayikishije kurushaho ni uko amapfa yagutse akava mu Ihembe ry’Afurika akaba ari kugera mu bindi bihugu birimo n’ibyitaruye kariya gace birimo Sudani y’Epfo, Kenya na Uganda.

 Ingaruka ziri muri iki kibazo…

Iyo inzara yabaye akarande, itera ibibazo byinshi birimo urupfu, gukura nabi kw’abana ndetse biratinda bikavamo n’ibibazo bya Politiki biganisha ku guhirika za Leta no kujya mu mitwe y’iterabwoba.

Abana bagera kuri miliyoni 3.5 bo muri Sudani, Ethiopia  na Sudani y’Epfo bakuze nabi. Aba bafite munsi y’imyaka itanu y’amavuko.

Abagera kuri Miliyoni 14 bo muri biriya bihugu baragwingiye ariko muri aba hiyongeraho abo muri Uganda.

Ikindi kibazo cyiyongeraho ni uko hari impunzi nyinshi zahunze ibihugu byabo kubera inzara yahabaye akarande.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version