Gukora Kinyamwuga Bisanzwe Ku Bapolisi B’U Rwanda’-Uyobora Polisi Ya UN I Bangui

Brig. Gen Ely M’BARECK ELKAIR uyobora ihuriro ry’ingabo na  Polisi bakorera  mu Mujyi wa Bangui ryitwa Joint Task Force -Bangui (JTFB) bashinzwe kubungabunga umutekano mu Mujyi wa Bangui yasuye abapolisi b’u Rwanda 140 (RWAFPU1-6) bakorera mu murwa mukuru wa Bangui.

We  akomoka muri Mauritania.

Aba bashyitsi  bakiriwe n’umuyobozi w’abapolisi b’u Rwanda Chief Superintendent of Police (CSP) Innocent Rutagarama Kanyamihigo.

Mu ijambo Brig. Gen Ely M’BARECK ELKAIR yagejeje ku bapolisi b’u Rwanda yagize ati: “Ikinyabupfura, umurava no gukora kinyamwuga ni ibisanzwe ku bapolisi b’u Rwanda. Iyi myitwarire niyo ibashoboza gusohoza neza inshingano zanyu kandi mukorera hamwe nk’ikipe imwe. Uruhare rwanyu mu kugarura amahoro muri iki gihugu rurigaragaza cyane mukomereze aho.”

- Advertisement -

Yishimiye isuku yabonye mu kigo bariya bapolisi babamo ashimira  ibikorwa by’abapolisi  bakora muri kiriya gihugu.

Ubwo yakiraga aba bashyitsi, CSP Kanyamihigo yabashimiye kuba baje kubasura.

Yanabagaragarije  ibikorwa by’itsinda ayoboye byose biganisha ku kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Central Africa.

CSP Kanyamihigo yasezeranije abashyitsi ubufatanye mu gukomeza kubungabunga amahoro muri iki gihugu.

Abapolisi b’u Rwanda basuwe uyu munsi ni itsinda rigizwe n’abapolisi 140 (RWAPSU 1-6).

Bashinzwe kurinda umutekano w’abayobozi bakuru b’Igihugu cya Central Africa ndetse n’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye barimo Umuyobozi wa MINUSCA akaba n’intumwa yihariye y’Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye n’abamwungiririje.

Abapolisi b’u Rwanda bakorera muri Centrafrique bashimwe kuva kera…

Mu mwaka wa 2014 uwari Perezida wa Repubulika ya Centrafrique Catherine Samba Panza yagiranye ikiganiro  n’abanyamakuru tariki ya 4 Nzeri mu ngoro y’ Umukuru w’ igihugu i Bangui, ashima uruhare rwa Leta y’ u Rwanda mu kubungabunga no kugarura  amahoro binyuze mukohereza abapolisi n’abasirikari muri kiriya gihugu.

Madamu Catherine Samba Panza

Catherine Samba Panza yashimiye kandi ko u Rwanda rwohereje abapolisi kandi bagatabara mbere y’igihe cyari giteganyijwe muri icyo gihugu cyashejeshwe n’ umutekano mucye.

Icyo gihe yavuze ko ibyo bakoze ari ‘ntagereranywa’.

Perezida Samba yasobanuye ko igihugu abereye umuyobozi cyanyuze mu bihe bikomeye by’ umutekano mucye byagiye biterwa n’ abantu ku giti cyabo ndetse n’udutsiko tw’abantu.

Samba yavuze ko guhangana n’ibibazo igihugu cye cyari gifite byasabaga  ko inzego z’ umutekano zikora kinyamwuga kugira ngo zibashe kugarura amahoro n’ ituze.

Uwamusimbuye ku butegetsi Faustin Archange Touadéra nawe aherutse kwishimira uruhare rw’u Rwanda mu gutuma igihugu cye gitekana.

Yabigarutseho mu kiganiro yahaye abanyamakuru ari kumwe na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame ubwo Touadéra yari yasuye u Rwanda mu byumweru bicye bishize.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version