Inzara Irembeje Abirabura B’Abimukira

Amahanga ararebera ikibazo gikomeye kiri ku Birabura Tunisia yanze kwakira ku butaka bwayo, ikabashyira ku bundi butagira nyirabwo aho bari kwicirwa n’inzara.

Abo birabura baratakambira amahanga kubatabara kuko inyota iterwa n’ubushyuhe bari aho bashyizwe,  ikomeje kubazonga.

The New York Times yanditse ko ikibabaje kurusha ho ari uko ibi byakozwe ku bwumvikane n’Abanyaburayi basabye Tunisia gukumira ko abimukira bayicamo bakajyayo.

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wemereye Tunisia inkunga ifatika niramuka itunganyije iyo gahunda.

Si The New York Times gusa ivuga ko Tunisia iri gukorera ibya mfura mbi abimukira bava muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara ahubwo na Human Rights Watch nayo ni uko.

Uyu muryango uvuga ko abashinzwe umutekano muri Tunisia bakubise imigeri n’ibindi bikoresho bya gisirikare abimukira k’uburyo hari bamwe bavunitse  amaguru ubu bakaba barananiwe kweguka.

Kuteguka byiyongera ku nzara ibabaga amagara ibintu bikarushaho kubabana agatereranzamba.

Abirabura birukanywe muri Tunisia boherejwe ku butaka buturanye na Tunisia ariko butagira nyirabwo( no man’s land) buri hagati ya Libya na Algeria.

Abenshi boherejwe hariya hantu bavuye mu Mujyi wa Sfax, hakaba hari mu ntangiriro za Nyakanga, 2023.

Hagati aho kandi hari amasezerano y’ubufatanye hagati y’Uburayi na Tunisia agenga uko iby’abimukira badakurikije bacungwa.

Muri ayo masezerano kandi harimo ibyerekeye ubufatanye mu by’ubukungu no guteza imbere imbaraga zisubira.

Kubera ko Tunisia ari igihugu kiri mu marembo y’Uburayi hari abimukira bashaka kuyicamo ngo binjire mu Burayi baciye mu kirwa cya Lampedusa kiri mu Butaliyani.

Ni urugendo rw’Ibilometero 130 gusa.

Perezida wa Tunisia witwa Kais Saied aherutse kuvuga ko adashobora kwemera ko Abirabura bo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara bakomeza kuza mu gihugu cye kuko ari bo bakurura urugomo n’ibindi byaha avuga ko bidasanzwe muri iki gihugu cyahoze kitwa Carthage kera cyane.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version