APR FC Nayo Yazanye Abatoza Bashya

Ubuyobozi bwa APR FC bwazanye abatoza bashya ngo bongerere iyi kipe imbaraga zo kuzakina no kuzatwara Shampiyona ziri imbere.

Umutoza mukuru wa APR FC yitwa Thierry Froger akaba afite imyaka 60 y’amavuko.

Yasinyanye na APR FC amasezerano yo kuzayitoza mu gihe cy’imyaka ibiri, akazaba yungirijwe na mugenzi we  bakomoka hamwe witwa Kouda Karim.

Froger yatangiye gukina umupira w’amaguru mu mwaka wa 1971 arangiza 1991.

- Kwmamaza -

Yatoje amakipe atandukanye yo mu Bufaransa arimo Lille, Châteauroux, Guegnon, Reims, Nîmes, Vannes na Créteil.

Nyuma yaje gutoza ayo muri Afurika arimo TP Mazembe, USM Alger, ikipe y’igihugu ya Togo yitwa Les Éperviers( Uduca) n’andi atandukanye.

Ubuyobozi bwa APR FC buvuga ko mu bandi bazamwungiriza harimo Aimé Desiré ‘Ndanda’ Ndizeye, Alex Mugabo na Albert Ngabo bazaba bashinzwe gutoza abazamu.

Abatoza bashya ba APR FC baje nyuma y’uko Rayon Sports nayo izanye abandi.

APR izanye aba batoza hashize iminsi ibiri Rayon Sports izanye umunya Tunisia Yamen Zelfani.

Ku kibuga cy’indege umutoza Yamen yabwiye itangazamakuru ko azanywe no kuzamura urwego rwa Rayon Sports ikagira izina mu mupira w’amaguru ku rwego rw’Afurika.

Hagati aho Rayon Sports  yakiriye n’umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi ukomoka muri  Afurika y’Epfo witwa Ayabonga Lebitsa bita “SMASH” .

Abakurikiranira hafi shampiyona y’u Rwanda bavuga ko iy’umwaka utaha ishobora kuzaba iryoshye kubera ko amakipe yose ari gushaka abakinnyi bashya kandi barimo n’abanyamahanga.

Umutoza Mukuru Mushya Wa Rayon Yageze i Kigali

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version