Inzego 10 Ziri Ku Isonga Mu Kurwanya COVID-19 Mu Rwanda

Guhera ku wa 14 Werurwe, 2020, Abanyarwanda bahanganye n’icyorezo cya COVID-19 kugeza magingo aya kitarabonerwa umuti, ndetse iherezo ryacyo ntiriragaragara neza kuko kigenda cyihinduranya.

Ingaruka zacyo ni nyinshi. Hari abantu 1348 bamaze kwitaba Imana, imirimo myinshi yarafunzwe, ubucuruzi ntibugenda neza kubera ko hashyizweho amasaha yo gufunga imirimo buri munsi, ibyo byose bikiyongera ku bihumbi by’abantu barwaye COVID-19.

Kugeza ubu abantu 105,989 bamaze gusangwamo uburwayi, ndetse mu minsi irindwi ishize habonetse abarwayi 4755 ku ijanisha rya 4% ugereranyije n’abapimwe.

Hari inzego nyinshi zakomeje kugira uruhare mu guhangana n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda, bigatuma uburwayi budakwirakwira cyane ndetse n’abapfa bakaba bake.

- Kwmamaza -
  1. Perezidansi

Mu gihe gishize cyose, benshi tumaze kumenyera Inama y’Abaminisitiri ya buri byumweru bibiri, benshi bakagorwa no gusinzira bataramenya ibyemezo byafashwe, bagategereza kugeza babonye ‘Urupapuro rw’Umuhondo.’

Ni ibyemezo bishingira ku isesengura rikorwa n’inzego z’ubuzima.

Ibyo bigaragaza urwego Perezidansi iha iki cyorezo kimaze kugira ku buzima bwose bw’igihugu mu myaka ibiri ishize.

  1. Polisi
Polisi yakoze uko ishoboye ngo abaturage bamenye kwirinda COVID-19

Muri uru rugamba Polisi ntisabwa gukoresha ubumenyi bwa siyansi y’ubuvuzi ahubwo hakenerwa ubumenyi bwayo mu kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza.

Ni yo mpamvu hakomeza kumvikana abantu benshi bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bagahanwa, hagamijwe ko ibyemezo bifatwa byubahirizwa cyane ko bigamije kurengera ubuzima bw’abaturage.

Bitabaye ibyo, ibintu bishobora kuba bibi kurushaho kubera kudohoka, nk’uko byagenze mu minsi ishize abantu basura abandi mu ngo kandi barwaye COVID-19.

  1. Minisiteri y’Ubuzima/RBC
RBC yakoze akazi k’ingenzi mu gupima no gukingira abaturage

Inzego z’ubuzima zifite uruhare rukomeye kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda, uhereye ku gufasha abantu kumenya uko bahagaze, gutahura ubwoko bwa virus abantu banduye no kumenya amakuru menshi azerekeyeho, icyo bita ‘genomic sequencing.’

Ni nayo nkomoko yo kumenya ngo virus iyi n’iyi ishobora kwandura kurusha iyi, yihinduranyije cyangwa se nta mbaraga ifite zo kuzahaza umubiri bitewe n’abasirikare runaka wubatse.

Ayo makuru yose agaherekezwa no kwita ku banduye, urugamba rwabanje kugorana kubera ko COVID-19 yaje ari indwara nshya iherekejwe n’ibihuha byinshi n’amakuru y’ukuri make.

Byasabaga isesengura rya gihanga rigomba gushingirwaho mu byemezo byose bifatwa.

  1. Ibiro bya Mininisitiri w’Intebe

Nubwo ari Urwego rukorana bya hafi n’Ibiro by’Umukuru w’igihugu ndetse Minisitiri w’Intebe akaba ari we usinya ku myanzuro y’Inama y’abaminisitiri nk’Umukuru wa Guverinoma, ibi biro nibyo bikuriye “Joint COVID-19 Taskforce’, urwego rukurikirana isaha ku yindi iby’iki cyorezo.

Ruhuza inzego zose zifite uruhare mu guhangana n’iki cyorezo.

Niyo mpamvu n’igihe Inama y’abaminisitiri itateranye, hari ubwo hasohoka “urupapuro rw’umuhondo” ruriho amabwiriza avugurura ayemejwe n’Inama y’abaminisitiri, bikitwa ko “Guverinoma yavuguruye…”

  1. Itangazamakuru

Muri ibi bihe byose, itangazamakuru ryakomeje gufasha abaturage kumenya ibibera hirya no hino, imyitwarire ya COVID-19 n’uburyo bwo kurushaho kuyirinda, bijyanye n’ubumenyi bushya bugenda buboneka kuri iki cyorezo.

Nta kabuza ko uruhare rw’itangazamakuru rukomeje kuba ingenzi cyane, kuko ari naryo ryifashishwa mu gutangaza no gusobanura ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza mashya aba yatangajwe.

  1. MINALOC

 Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu nk’urwego rugenzura inzego z’ibanze, ifite uruhare runini muri uru rugamba kuko izo nzego arizo ziba hafi y’abaturage.

Bityo, zigira uruhare mu kubahwitura igihe barenze ku mabwiriza no kubashishikariza kurushaho kuyubahiriza.

Iyi minisiteri ni nayo yakomeje gutangaza ko uduce duto duto nk’imirenge cyangwa uturere byashyizwe muri guma mu rugo mu gihe ubwandu bwabaye bwinshi, ikanagenzura ko amabwiriza yatanze yubahirizwa ku bufatanye n’inzego z’umutekano.

  1. Umuturage

 Imyaka ibiri irashize COVID-19 igaragaye mu Bushinwa, ariko nyuma y’igihe gito ntiyari ikiri ikibazo cyo muri Aziya kuko yari imaze kuyogoza u Burayi, ubu mu Rwanda utarayirwaye azi inshuti cyangwa umuturanyi wayirwaye cyangwa yahitanye.

Abahanga bagerageje gushakisha umuti biranga, habanza kuboneka inkingo nazo zitabuza umuntu kwandura, ahubwo zimurinda kuremba.

Ubu inkingo zimaze kuboneka ku bwinshi ndetse nk’uruganda Pfizer ruheruka kumurika ibinini rwise Paxlovid, bishobora kurinda umuntu kuremba cyangwa urupfu ku gipimo cya 89%.

Kugeza ubu kurandura COVID-19 biracyashingiye ku myitwarire y’umuturage, akirinda yambara agapfukamunwa, ahana intera na mugenzi we, yirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi kandi agakaraba intoki kenshi gashoboka.

Uruhare rw’umuturage nirwo kugeza ubu ruza imbere mu guhashya icyorezo.

  1. BNR/Amabanki

Ubwo icyorezo cya COVID-19 cyari kimaze kugera mu gihugu, guverinoma yafashe icyemezo cyo gushyiraho ‘Guma mu rugo’ mu gihugu hose.

Banki Nkuru y’u Rwanda n’andi mabanki byagize uruhare mu korohereza abantu kwishyura inguzanyo bari barafashe, bijyanye n’uburyo ubucuruzi bwinshi bwari bwahungabanye.

Hifashishijwe uburyo bwo guha abantu igihe cyo kutishyura inguzanyo cyashoboraga kugera ku mezi atatu, ndetse imyishyurire y’inguzanyo zimwe iravugururwa cyangwa hagakoreshwa uburyo bwo kugura umwenda buzwi nka ‘loan re-financing.’

Ibyo byanakurikiwe n’Ikigega nzahurabukungu, aho Miliyari 100 Frw zanyujijwe muri BNR, zigahabwa abantu bakeneye kuzahura ibikorwa binyuze muri Banki zitandukanye.

Iki kigega kigiye kongerwamo miliyari 250 Frw, noneho zizarenga kunganira ibigo by’umucuruzi byahombejwe na COVID-19 kugeza kuri 30%, kikagera no ku gutera inkunga ishoramari rishya.

  1. Minagri

Nubwo ibyiciro byose by’ubukungu bw’igihugu byahungabanye, urwego rw’ubuhinzi rwakomeje guhagarara neza, cyane ko mu gihe abantu bategetswe kuguma mu rugo, igifu cyo nticyigeze gihagarara gukora.

Ubwo yatangazaga uko igihugu gihagaze muri uyu mwaka, ku wa Mbere, Perezida Paul Kagame yagize ati “Urwego rw’ubuhinzi rukomeje kuba ingenzi, aho rwatanze umusanzu wa 25% ku bukungu bw’Igihugu mu 2021. U Rwanda rukomeje kwihaza mu biribwa, rufite ibigega bihagije. Ndagira ngo nshimire abahinzi bacu kuba barakomeje kwihangana muri ibi bihe.”

  1. MTN Rwanda/Airtel Rwanda

Uhereye ubwo hashyirwagaho Guma mu rugo, hakajijwe ingamba zo kwirinda, abantu bashishikarizwa kurushaho kohererezanya amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Muri icyo gihe ntabwo ikoranabuhanga ryafatwaga gusa nk’uburyo bwo koroshya ibintu nk’uko bisanzwe, ahubwo byari n’uburyo bwo kwirinda.

Bimwe mu byemezo byafashwe ni uko kohererezanya amafaranga byari ubuntu, amafaranga agasabwa ugiye kubikuza.

Mu gihe abantu batari bemerewe kuva mu rugo, ibi bigo byafashije abantu kuganira kuri telefoni bagahumurizanya, bakohererezanya amafaranga, ndetse umuntu yakenera ikintu ku iduka runaka agahamagarayo, akishyura mu ikoranabuhanga, akavugana n’abakora mu nzego zo gutwara ibintu bakabimugezaho atavuye mu rugo.

Kugeza ubu no kwimura amafaranga hagati ya konti ya Banki na Konti ye ya telefoni ni ubuntu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version