Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inzego Z’Ibanze Zicyeneye Umukozi Ushinzwe Imidugudu ‘By’Umwihariko’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'Abaturage

Inzego Z’Ibanze Zicyeneye Umukozi Ushinzwe Imidugudu ‘By’Umwihariko’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 February 2022 11:13 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abayobozi mu Turere duherutse gusurwa n’Abasenateri ubwo  bagenzuraga ibibazo biri mu Midugudu mu Rwanda, bababwiye ko imwe mu mpamvu ituma imidugudu ititabwaho ari uko nta mukozi uyishinzwe by’umwihariko uba mu Nzego z’ibanze.

Abo bayobozi babwiye  abagize Komisiyo yihariye y’Abasenateri yagiye kureba ibibazo biri mu midugudu ko haramutse hari umukozi(cyangwa n’abakozi) bashinzwe gukurikirana iby’iriya midugudu byafasha inzego z’ibanze kumenya icyakorwa ngo ibungabungwe.

Ibyo Abasenateri babonye muri buriya bugenzuzi bwabo bikubiye muri raporo ya paji 19 dufitiye kopi.

Iyi raporo ivuga ko ku midugudu 36 y’icyitegererezo yasuwe 23 (63.9%), ifite amazi meza, n’aho 13 (36.1%) ntayo ifite.

Imidugudu isanzwe 31 yasuwe, 19 (61.2%) ifite amazi meza, indi  12 (38.8%) ntayo ifite.

Ngo hari imidugudu yagejejweho amazi meza ariko abayituye ntibavoma kubera ko robinets z’amavomo rusange zapfuye.

Iyi raporo ivuga ko hari utuzu tw’amazi twafunzwe  kubera kutishyura, abavomesha bamwe barimutse habura ubasimbura hari n’abaturage bananiwe  kwishyura kubera kwishyuzwa amazi batakoresheje.

Imidugudu yubatswe hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’abaturage n’ubwo nta byera ngo de!

Icyakora mu midugudu y’icyitegererezo 36 yasuwe, umwe niwo udafite amashanyarazi.

N’aho mu midugudu 31 isanzwe, irindwi niyo idafite amashanyarazi.

Hari imidugudu imwe n’imwe abayituye binubira ko intsinga z’amashanyarazi zibaca  hejuru ariko bo ntibayahabwe.

Mu bibazo abatuye iriya midugugu babwiye Abasenateri bari bayobowe na Hon Marie Rose Mureshyankwano, harimo icy’uko hari imidugudu  ikoresha umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba udakora kubera ko batiri zashaje, abaturage ntibashobore kuzisimbuza.

Mu midugudu hafi yose  yasuwe Biogaz ntizikora. Ibi bituma abaturage badacana, imyanda yo mu bwiherero igasubira inyuma, bukaziba, bigatera umwanda n’umunuko.

Impamvu biogazi zidakora ngo hari iy’uko zubatswe nabi, habura amase yo gukoresha kubera ko abatuye imidugudu batoroye inka.

Hari n’aho amatiyo ajyana umwanda yazibye  kubera gukoresha impapuro bisukura  aho gukoresha amazi kubera kutayagira.

Kimwe mu bibazo bikomeye abatuye iriya midugudu bahura nacyo ni ukutagira amasambu hafi yabo, bikabasonjesha.

Ni ikibazo gikomeye kubera ko Abanyarwanda benshi batunzwe n’ubuhinzi.

N’aboroye ngo ntibabona ubwatsi, aboroye inka zikamwa bakabura aho bagurisha amata.

Hari aborojwe inka kandi badashoboye kuzitaho, zirapfa cyangwa barazigurisha.

Ku byerekeye ubukungu, hari abaturage bibumbiye mu makoperative, Leta ibaha inkunga ariko baza guhomba kubera gucungwa nabi.

Hari  abaturage batujwe mu midugudu imyaka itanu ikaba ishize ariko batarahabwa ibyangombwa by’ubutaka nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya MINALOC.

Ubwo Abasenateri babazaga abayobozi mu Turere basuye impamvu zateye ibibazo basanze mu midugudu, babasubije ko kimwe muri byo ari uko nta mukozi wihariye ushinzwe kubikurikirana.

Ikindi bababwiye ni uko hari n’abayobozi mu nzego z’ibanze babigizemo uburangare ndetse hari n’imishinga yo kwimura abaturage iba yarateguwe nabi, hakaba na ba  rwiyemezamirimo bubatse nabi imidugudu bakayisondeka.

Nyuma yo kubona ibi bibazo abagize iriya Komisiyo baraye bayigejeje ku Nteko rusange ya Sena y’u Rwanda iyiganiraho.

Abasenateri banzuye ko Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente azaza kubasobanurira ingamba Leta yafashe ngo ibibazo basanze mu midugudu baherutse gusura bicyemuke.

TAGGED:AbasenaterifeaturedMureshyankwanoRaporoSena
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umwuka Mubi Wongeye Kubura Hagati Ya Sudani Na Ethiopia
Next Article Amb Valentine Rugwabiza Yasezeye Ku Muyobozi Wa UN
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?