Inzoka Yarumye Umukozi Wo Ku Kibuga Cy’Indege Imusanze Mu Biro

Ku Cyumweru Taliki 18, Ukuboza, 2022,  umukozi wo kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda yarumwe n’’inzoka yari ivuye mu bihuru byakuriye hafi aho. Uwarumwe n’iyo nzoka ni umugabo witwa Jonathan Kayizzi akaba yari asanzwe ashinzwe imikorere y’ibyuma bicunga ikirere.

Yakoraga mu gice bita Aeronautical Information Management Officer (AIMO).

Umuvugizi w’Ikigo cya Uganda gishinzwe iby’ikirere witwa Vianney Luggya  avuga ko  Jonathan Kayizzi atarumwe n’inzoka byanze bikunze.

N’ubwo ari uko abivuga ariko, umwe mu bakoze raporo yagejejwe ku bayobozi ubwo biriya byari birangije kuba, avuga ko mugenzi we yarumwe n’inzoka.

- Advertisement -

Bikubiye muri raporo y’uko ibintu biba bihagaze ku kibuga cy’indege ikorwa mu gihe runaka kidahindagurika.

Iyo raporo bayita comm inner room (communication inner rooms).

Uwarumwe yari umuntu ufite inshingano nyinshi  zirimo no kumenyesha abapiloti  uko ikirere kimeze, akamenya aho indege zigeze n’izindi nshingano zikomeye.

Daily Monitor yanditse ko ikibazo cy’iriya nzoka yarumye uriya mugabo cyakuruye ubwoba mu bakozi benshi  bo ku kibuga cy’indege cya Entebbe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version