Inzozi za AS Kigali Zo Kujya Mu Mikino Nyafurika Zarangiye

AS Kigali yari ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup yasezerewe muri iri rushanwa , nyuma yo gutsindwa igitego kimwe ku busa.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Ukwakira, 2022 nibwo kuri Stade ya Benina i Benghazi habereye umukino wo kwishyura mu ijonjora rya kabiri ry’imikino ya CAF Confederations Cup 2022-23, aho Al Nasr yari ku kibuga cyayo yakiriye AS Kigali.

Ni umukino wari utegerejweho gukiranura amakipe yombi hakaboneka ijya mu ijonjora rya nyuma ribanziriza imikino y’amatsinda.

Mu mukino ubanza wahuje aya makipe wabereye i Huye kuwa 9 Ukwakira 2022 byarangiye ari ubusa k’ubusa.

- Kwmamaza -

Mu mukino waraye urangiye,  igice cya mbere cy’umukino cyagaragayemo  gusatira cyane ku ruhande rwa AS Kiagali.

Stade umukino wabereyemo yari yuzuye abafaana.

Al Nasr yihagaze ho  iminota 45 y’igice cya mbere irangira nta gitego itsinzwe.

Iminota  68 yari ihagije kugira nggo Al Nasr  yandike amateka kuko k’umunota wa 69 yabonye  igitego rukumbi cyatsinzwe na Abdelsalam Alaquob nyuma ya ’contre-attaque’ ikomeye ye na bagenzi be.

Uyu mukinnyi yarushije umuvuduko ba myugariro ba AS Kigali ndetse atsinda  umunyezamu wabo Ntwari Fiacre.

AS Kigali yakoresheje imbaraga zishoboka ndetse inagerageza uburyo bwinshi ngo yishyure ariko byose biba iby’ubusa.

Niyo kipe yari iya nyuma mu zari zihagarariye u Rwanda, kuko APR FC yaserutse muri CAF Champions League yasezerewe rugikubita mu ijonjora rya mbere yahuriyemo na US Monastir yo muri Tunisia.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version