Inzu zimwe zo mu Karere ka Rubavu zikomeje gusaduka kubera imitingito ikomeje kuba myinshi, ishingiye ku iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryabaye ku wa Gatandatu.
Umwe mu bamaze guhura n’iki kibazo ni Nyirarukundo Marie Louise wo mu Kagali ka Byahi, mu Murenge wa Rubavu. Inzu ye yasadutse ku buryo yabuze aho yerekeza abana be umunani.
Yagize ati “Umutingito wasatuye ibyumba bibiri, kimwe cyaguye, icy’imbere cyo ni amatafari ahagaze, ndashaka aho kwerekeza abana nahabuze.”
Yakomeje ati “Twebwe nk’abatuye hano turifuza ko mwatwoherereza abahanga mu by’ubutaka bagapima bakareba ibintu biri hano mu butaka bwacu, kuko uri gukandagira ugasanga ubutaka burasamye.”
Umushakashatsi Dr. Dushime Dyrckx yavugiye kuri Televiziyo y’Igihuhu ko kariya karere karimo ibice birimo kwiyasa, bityo ko abaturage bakwiye kurushaho kuba maso.
Ati “Ngira ngo hirya no hino mu karere ka Rubavu no mu mujyi wa Goma hari inzu zatangiye kugenda zisaduka kubera imbaraga z’imitingito, ndetse n’ubutaka ubwabwo bugenda busaduka, no ku ruhande rw’u Rwanda hari ahasadutse.”
“Urumva ko aho hantu hashobora kuba haturuka ya mazuku, ariko kenshi amazuku anyura ahantu horoshye, ni yo mpamvu abantu baba bagomba gukurikirana aho amazuku anyura.”
Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubushakashatsi mu Kigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, Jean Claude Ngaruye, yavuze ko imitingito irimo kuba idateye ubwoba ku buryo abantu batakuka umutima.
Yavuze ko byose biterwa n’igikoma kiri mu nda y’isi, kiba gifite ubushuye buri hagati ya dogere Celcius 900 na 1200.
Ati “Ubwo kigenda cyibirindura, ni izo ngufu zirimo zigenda zikora ku isi, noneho isi ikanyeganyega. Ariko mu by’ukuri nk’imitingito ihari ubungubu, na mu gitondo hari iyumvikanye nk’ibiri mu ma saa moya yumvikaniye mu Murenge wa Rubavu ndetse no mu Murenge wa Nyundo, ni udutingito duto cyane.”
Hari imitingito yumvikanye irimo uwo ku kigero cya 4.7 cyane cyane mu Murenge wa Rubavu no mu bice bitandukanye by’igihugu.
Undi mutingito wumvikanye saa 10:37’ wari ku kigero cya 5.1 waturutse mu kiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu, mu gihe undi wumvikanye 13h53 wari ku kigero cya 4.5
Dr Dushime yavuze ko abantu bafite imitingito myinshi bakwiye kwita ku nama bagirwa n’ubuyobozi kandi bakirinda impuha kuko zabakura umutima.
Ati “Igihe cyose ikomeje, birinde kurara mu nzu ndetse no kujyamo kuko inzu nyinshi zamaze gushegeshwa n’imitingito, uko igenda igaruka bituma inzu zorohera cyane ku buryo haje umutingito ufite ingufu ibikuta byakomeza kugwa.”
“Birinde gukomeza kujya munsi y’inkuta, inkuta z’ibipangu, munsi y’ibiti ndetse n’insinga z’amashanyarazi, kuko umutingito ukomeye ushobora kuza ugasanga bikugizeho ingaruka.”
Kuki ibi bikorwa byatunguranye
Kiriya kirunga cyarutse mu masaha y’ijoro, abaturage benshi bahita bava mu byabo bahungira mu Rwanda, aho rwakiriye abasaga 8000.
Dr. Dushime yavuze ko uku kuruka kwatunguranye kubera ko ikigo cyabigenzuraga, Goma Volcano Observatory (GVO), kitagikora neza kubera imikorere mibi yakigaragayeho.
Ati “N’inkunga kiriya kigo gishinzwe gukurikirana iruka ry’ibirunga muri Congo cyakiraga biturutse muri Banki y’isi zarahagaritswe kubera imicungire mibi, ibyo bigira ingaruka ku gukurikirana ubuzima bwa buri mwanya bw’ikirunga.”
“Ikindi ni ibikoresho byagiye byibwa, ari ibiri ku gasongero k’ikirunga, ari ibikikije ikirunga, ibyo byose byagize ingaruka mu gutuma habaho gutungurwa, ariko byose ni amasomo abantu bahabwa.”
Ngaruye we yavuze ko ku ruhande rw’u Rwanda, hari ubushobozi bwo gukomeza gukurikirana aho ibibazo bigana.
Yavuze ko bateganya kohereza itsinda mu karere ka Rubavu kureba uko ibintu byifashe, kuko hari ubwiyase baba basanzwe bakurikirana, ngo barebe ko budakura ku buryo bwatera ikibazo ku baturage.
Imibare igaragaza ko abaturage 15 ba Congo ari bo bahitanywe n’iruka rya Nyiragongo.