Impamvu Itera Abakoresha Kutorohera Abakozi Babo ‘Ku Kazi’

Impamvu hano ijambo ‘ku kazi’ ari ngombwa ni uko hari n’ubwo abakoresha barengera bagakoresha cyangwa bagashaka gukoresha abakozi babo akazi n’iyo baba bari mu ngo zabo.

Ubushakashatsi buherutse gutangazwa n’ikinyamakuru cyandika ku bukungu kitwa Forbes kivuga ko burya ‘bigoye ko abakoresha babera abana beza abakozi babo’ cyane cyane ku kazi.

Ku rundi ruhande ariko abakoresha babishobora baba bagirira neza business zabo kuko umukozi uhabwa icyubahiro mu kazi akora atanga umusaruro uruta n’uwo asabwa.

Umukozi uhabwa agahenge mu kazi ke akerekwa ko yubashywe akora neza kandi yataha niwe akumva aguwe neza ntiyuke inabi abo asanze.

- Advertisement -

Abakoresha benshi ntibajya biyumvisha imvune yaba iy’umubiri n’iyo mu buryo bw’ibyiyumvo abakozi babo biriranwa bakayirarana ndetse ejo, ejo bundi n’ejo bundi buriya bakazayihorana.

Bibwira ko umushahara baha abakozi babo uba uhagije kugira ngo bagubwe neza!

Iyo hagize bamwe muri bo( kuko kuvuga ko baba bose byo byaba ari ukubeshya) bakora uko bashoboye bakiyumvisha imvune y’abakozi babo bituma aba bakozi bumva babakunze bakabakorera nk’abikorera.

Nusuzuma uzasanga abakozi bakorera umu boss ufite umutima mwiza bahorana akanyamuneza, bakagera ku kazi akiryamye kandi yanataha bagakomeza kumukorera kuko baba bamukunda kurusha uko bakunda akazi bamusabye.

Niyo atinze kubahemba barihangana bakabona ko nawe atari we.

Ikibazo nk’uko abahanga bo mu kigo kitwa OnePoll babibonye bakabitangaza mu kinyamakuru Forbes, ni uko abakoresha nka bariya ari bake cyane mu isi kandi mu mico yose.

Urugero babonye kandi bemeza ko warusanga n’ahandi ku isi ni uko 62% by’abakoresha b’Abanyamerika bahoza abakozi babo ku nkeke k’uburyo hari abakozi bahora kwa muganga bivuza umutwe n’izindi ndwara ziterwa n’umunaniro ukabije.

Ubundi bushakashatsi buto bwakozwe n’ikiswe Paychex rikaba ryarakorewe ku bakozi 1000 ryarekanye ko muri ibi bihe by’icyorezo COVID-19 abakoresha birengagije ko n’abakozi babo bagezweho n’ingaruka zacyo aho kuborohereza ahubwo barushaho kubavuna no kubahungabanya.

Abakozi barenga 64% bahorana umunaniro ukabije n’aho abakoresha b’Abanyamerika bangana na 44% nibo bonyine batega amatwi abakozi babo, kugira ngo bumve ikitagenda neza mu kazi bityo bafatanye kureba uko kakorwa neza.

Abandi ngo barabatwama cyangwa bakababeshya ko babumvise ariko bikaba aka ‘wa muti wa mperezayo.’

 Ku rundi ruhande ariko akanyamuneza karafasha…

Akanyamuneza gacubya uburakari no kubona ibintu mu ruhande rubi gusa.

Iyo umukozi agiranye ikibazo na mugenzi we akumva ko atazamuvugisha cyangwa ngo agire ikindi amufasha mu kazi, kiba ari ikibazo kizagira ingaruka ku buzima bw’ikigo.

Biba amahire iyo icyo kigo gifite umuyobozi usanzwe afite abakozi babanye neza, bakamwisanzuraho nawe akababera inshuti kurusha uko ari umukoresha.

Iyo bimeze gutyo, uyu muyobozi ashobora kunga abakozi be bafite ibyo batumvikanaho bityo ubuzima bw’ikigo bugakomeza.

Umukoresha mwiza afata abakozi be nk’inshuti ze aho kubafata nk’abacakara

Ibi niko bigenda no mu gisirikare kuko abasirikare bafite umuyobozi ubakunda baramwitangira ‘niyo rwaba ari aho rukomeye kurusha ahandi bajyayo.’

Kuba umukoresha uha abakozi be agahenge kandi akabafata kimuntu ntibivuze kujenjeka mu kazi cyangwa kwirengagiza nkana ibibazo biterwa na runaka mu kazi.

Bivuze ahubwo ko umukoresha aca bugufi akumva ibitekerezo by’abakozi ndetse akagera n’ubwo ava ku izima akemera gukurikiza icyo umwe cyangwa benshi muri bo bamusaba.

Birumvikana ko adatwarwa n’amarangamutima.

Umukoresha nk’uyu aba ashyira mu gaciro, akuze mu bitekerezo kandi azi icyo ubutabera buvuze mu bantu.

Ubutabera mu bantu bitandukanye n’ubutabera mu rukiko.

Abakoresha nk’aba ni imbonekarimwe…

Imwe mu mpamvu abahanga mu mitekerereze y’abantu bavuga ko gitera abakoresha kugira igitsure no mu gihe bitari ngombwa ni uko batekereza ko batabikoze ‘byatuma abakozi babasuzugura.’

Iyi mpamvu yatanzwe n’abakoresha bangana na 68% by’abakorewe ubushakashatsi n’ikigo kitwa Businessolver.

Batandatu mu bantu 10 babajijwe basubije ko byagora umukoresha guhora yereka abakozi  akanyamuneza no kubacira bugufi kuko bisaba kwirenga.

Uko bimeze kose n’uko abakoresha baba babitekereza kose ikizwi ni uko ‘ijambo ryiza ari mugenzi w’Imana.’

Mu nama abahanga mu mitekereze ya muntu no mu gucunga neza abakozi batanga hari iy’uko abakoresha bagombye ‘kwihingamo’ umuco wo kumva cyane ariko ntibihutire kuvuga.

Uyu muco ngo ubafasha kumva aho ikibazo kiri bakabona uburyo bwo kugitekerezaho batuje bakaza no kugifatira umwanzuro udahubukiwe kandi mu mutima mwiza.

Basabwa kwibuka ko abakozi babo ari abantu bakuze mu buryo butandukanye, bafite ibibazo bitandukanye basize mu ngo zabo cyangwa muri benewabo bityo bakaborohera.

Hari umuhanga witwa Shanahan uvuga ko umukoresha aba agomba gushyira mu gaciro akumva ko niba afite umugore cyangwa umugabo batumvikana bikwiye kumva ko n’uwo akoresha nawe ashobora kuba afite ikibazo nk’icyo bityo akamworohereza.

Shanahan avuga ko n’ubwo ari undi mwitozo utoroshye ariko iyo hari umukoresha uwushoboye bifasha mu ishoramari rye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version