Abashinzwe ubugenzacyaha muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo batangiye guperereza ibyihishe inyuma y’iyicwa rya Ambasaderi Luca Attanasio. Ku wa Mbere w’Icyumweru turimo nibwo hamenyekanye iyicwa rwa Amb Attanasio arasiwe i Rutchuru hari y’Umujyi wa Goma. Icyo gihe yari ari kumwe n’umushoferi we n’umurinda.
Yishwe ubwo yari kumwe n’abakozi ba PAM/WFP bagemuriye abanyeshuri ibiribwa.
Umujyanama wa Perezida wa DRC Christian Bushiri yabwiye AFP ko kuri uyu wa Gatanu tariki 26, Gashyantare, 2021 bagiranye inama n’abakozi ba PAM/WFP kugira ngo bagire icyo baganira kuri kiriya kibazo, barebe n’ikigiye gukurikiraho.
Bushiri yavuze ko ari ngombwa kugirana ibiganiro n’abo mu miryango itegamiye kuri Leta kugira ngo barebe uko bakorana muri ririya perereza kandi ibyabaye kuri Ambasaderi Attanasio ntibizabe ku bandi.
Amb Luca Attanasio yicanywe n’uwari ushinzwe kumurinda witwa Vittorio Iacovacci n’umushoferi wo muri PAM/WFP witwa Moustapha Milambo.
Abagenzacyaha bari muri kiriya gikorwa ni abaturutse i Roma mu Butaliyani bafatanyije n’abo muri DRC.
Ubwo buriya bwicanyi bwabaga hari video yafashwe …
Ikigo gikora ubushakashatsi ku mitwe y’abarwanyi iba muri DRC kitwa Baromètre de Securité au Kivu cyatangaje cyemeza ko kiriya gitero cyakozwe na FDLR. Hari Video yasohowe yerekana imodoka za PAM/WFP ziri ku murongo ziri mu rugendo zagera imbere zigahura n’ikamyo ihagaze mu muhanda bisa n’aho yari yapfuye.
Ku ruhande rwayo hari hahagaritswe moto ipakiye amakara menshi. Iyo bigitangira hagaragara abantu bake bahagaze hirya gato y’uwo muhanda baseka, babyina, mu kanya gato hagakurikiraho amasasu.
Camera yafashe iriya video yerekana abantu biruka bagana ahari za modoka za PAM/WFP barimo n’umugabo wari wambaye imyenda ya gisirikare nawe yiruka agana ku ruhande ruteganye nizo modoka nawe arasa.
Amashusho kandi yerekanaga irindi tsinda ry’abantu bari ku ruhande hateganye n’aho byaberaga barebera baseka cyane, babyina.
Camera ntiyakomeje gufata amashusho. Ikindi kandi ni uko iterekana mu by’ukuri imodoka Ambasaderi Attanasio yari arimo.
Itangazo riherutse gusohorwa n’Ibiro by’Umukuru wa DRC rivuga ko Amb Luca Attanasio yageze i Goma ku wa Gatanu w’Icyumweru cyabanjirije icyo yapfiriyemo.
Ku wa Mbere w’icyo Cyumweru nibwo yavuye i Goma agana Kiwanja muri Rutschuru agenda aherekejwe n’ushinzwe kurinda umutekano we hamwe n’abakozi ba WFP.
Bamaze kurenga ibilometero nka bitatu, nibwo baguye mu gico batezwe n’abarwanyi batandatu bitwaje imbunda za AK-47 n’umuhoro.
Abo barwanyi bakuye abantu muri za modoka babashorera babajyana mu ishyamba ariko bamwe babanza kubyanga bituma barasamo umwe kugira ngo babakure umutima.
Iryo sasu niryo ryakanze abarinda Pariki ya Virunga n’abasirikare ba DRC bari hafi aho barahurura nibwo barasanye nabo, muri uko kurasana niho haguye umurinzi wa Ambasederi Attanasio, umushoferi we nawe akomereka mu nda bikomeye biza kumuviramo urupfu.