Mushikiwabo ‘Yagabanyije’ Akajagari Muri OIF

Louise Mushikiwabo ari mu gihembwe cya kabiri cya manda ye ayobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa. Yishimira ko yatumye uyu muryango ukorera mu mucyo kurushaho kandi ukavamo akajagari.

Madamu Louise Mushikiwabo yatangiye kuyobora OIF mu mwaka wa 2019 asimbuye Umunya Haiti kazi witwa Michaelle Jean.

Mu gihe Umuryango ayoboye witegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 ushinzwe, Louise Mushikiwabo nawe aritegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 amaze avutse.

Isabukuru y’imyaka 50 ya OIF izizihirizwa mu Kirwa kitwa mu Gifaransa île de Djerba kiri muri Tunisie.

- Advertisement -

Mbera y’uko akomeza urugendo rwe yari  afite i  Chisinau muri Moldavie, Louise Mushikiwabo yahaye ikiganiro Jeune Afrique abwira abanyamakuru bayo ko yishimira ibyo yagezeho mu myaka ibiri arangije ayobora uriya muryango ariko yongereho ko akazi kamutegereje ari kenshi.

Muri Moldavie Louise Mushikiwabo yagiye yo gutangiza ubukangurambaga bwo gukingira abahatuye COVID-19.

Mushiwabo yabwiye Jeune Afrique ko n’ubwo yishimira ibyo yagezeho kandi mu ngeri nyinshi, ariko agifite akazi kenshi mu kubona abakozi bashoboye kandi bakorana ikinyabupfura.

Kuri we kandi birakenewe ko OIF ikomeza gukorera ku muvuduko iriho muri iki gihe ndetse ikawongera kugira ngo igere ku musaruro munini kurushaho.

Ikindi yemeza ko yagezeho kandi mu buryo bukwiye ni ugukura mu nshingano abantu bakoraga ku myanya ya baringa.

Kuri we byahendaga OIF kandi nta musaruro bitanga.

Abajijwe niba nta mbogamizi yagize mu kazi ke, Mushikiwabo yavuze ko zitabura cyane cyane izerekeye abatarashakaga ko hagira ibindi bihinduka.

Mushikiwabo avuga ko  bitamuciye intege, ahubwo yakomeje gukorera ku muvuduko asanzwe ho kuko amenyereye igitutu nka kiriya.

Yemeza ko Abakuru b’Ibihugu bigize OIF bamuhaye inshingano zo gutunga imikorere ya OIF kandi ari ‘kubikora neza.’

Umwaka ushize mu kiganiro yahaye TV5 Monde n’Ikinyamakuru Le Monde Louise Mushikiwabo yavuze ko mu gihe cy’umwaka yari arangije ayobora Organisation Internationale de la Francophonie harimo kwegera abaturage.

Mushikiwabo yari yaje nk’umutumirwa kugira ngo agire ibyo atangaza mu gihe Umuryango ayoboye witegura kwizihiza imyaka 50 umaze ushinzwe.

Avuga ko iyo witegereje uko isi imeze muri iki gihe usanga hagomba kugira ibihinduka mu mikorere, imitekerereze ndetse abantu bagahanga ibishya.

Avuga ko mu miyoborere ye yirinze gukuraho ibyahozeho byose ariko azanamo  ako kwegera abaturage.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version