Mu mpera z’Icyumweru gishize nibwo Itsinda ryakoraga iperereza ku byaha uwahoze ari umugore wa Perezida Juvénal Habyarimona witwa Agathe Kanziga ryanzuye ko rirangiye.
Ryakorwaga ku byaha ashinjwa birimo n’ibyibasiye ikiremwamuntu, rigakorerwa mu Ishami ry’Urukiko rw’Akarere ka Paris.
Iryo perereza ryashakaga kumenya uruhare Kanziga yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Urwego rushinzwe kurwanya ibyaha by’iterabwoba mu Bushinjacyaha bw’Ubufaransa muri Nzeri, 2024 rwasabye Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris kuburanisha Kanziga ku byaha by’umugambi wo gukora Jenoside.
Le Monde yanditse ko kuwa Gatanu w’Icyumweru gishize bumwe mu busabe bwari bwatanzwe na ruriya rwego bwateshejwe agaciro, abakora iperereza bavuga ko nta bimenyetso bigaragaza umugambi wa Jenoside cyangwa se bigaragaza ko Kanziga yaba yaremeye ibyo gukora Jenoside.
Abacamanza baje kwemeza ko ibivugwa kuri Kanziga bitakoreshwa nta kimenyetso gifatika gihari cyane cyane ko n’ubuhamya bwatanzwe mu bihe bitandukanye bwivuguruzaga.
Abakoraga iperereza bavuga ko nta kimenyetso kigaragaza ko Kanzira ari umuntu wagize uruhare muri Jenoside ahubwo ko ari “umuntu wagizweho ingaruka n’ibitero by’iterabwoba” kandi ko bigoye kugaragaza isano iri hagati y’ubwicanyi bwakozwe mu minsi ya mbere na bamwe mu bari abarinzi ba Perezida Habyarimana n’itegeko bivugwa ko we ubwe yatanze ryo kubukora.
Ku rundi ruhande, ubuhamya bw’abari baturanye na Kanziga buvuga ko nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ubwe yatanze itegeko ku bari abarinzi b’umugabo we bari mu rugo ryo kwica Abatutsi bari hafi aho.
Abacamanza bavuze ko nta hantu na hamwe hari imbwirwaruhame ya Kanziga ihembera urwango cyangwa se ishishikariza Jenoside ngo nta buhamya buhari bumushinja gukora lisiti z’Abatutsi bagombaga kwicwa.
Ikindi ni uko, nk’uko babivuga, nta n’ikimenyetso na kimwe gihari kigaragaza ko yaba yaragize uruhare mu icengezamatwara rwanyuraga kuri RTLM cyangwa se ngo abe yarayiteye inkunga.
Iperereza kuri Agatha Kanziga ryatangiye mu mwaka wa 2008.
Yavuye mu Rwanda tariki 09, Mata, 1994 bisabwe n’uwari Perezida w’u Bufaransa François Mitterrand wari inshuti ikomeye ya Habyarimana Juvénal.
Muri uyu mwaka wa 2025 Kanziga afite imyaka 82.