Bisa n’aho intambara hagati ya Israel na Iran iri kuba mpuzamahanga nyuma y’uko Yemen iyobowe na Aba Houthis itangiye gufatanya na Teheran kurasa Israel. Abantu batandatu bamaze kugwa mu bisasu Iran yaraye irashe muri Israel rwagati.
Itangazamakuru ryo muri Israel rizindutse ryandika ko hari abantu 130 bakomerekeye muri ibyo bitero kandi ko mubahitanywe nabyo harimo n’abana babiri.
Abagore babiri n’abana babiri, umwe w’imyaka ibiri n’indi w’imyaka umunani bari mubo byahitanye.
Ibyo bisasu kandi byahiritse inzu yubatswe ahitwa Bat Yam igwira abantu isenya n’inzu ziyituriye.
Ikindi kivugwa ni uko hari abantu 35 baburiwe irengero, bigakekwaho ko bagwiriwe n’inkuta z’inzu zahiritswe na za missiles za Iran.
Amajoro yo ku wa Gatanu no kuwa Gatandatu yacyeye ntawe ugohetse haba muri Tel Aviv no muri Israel rwagati kubera ibisasu bya missiles ballistiques Iran iri kurasa yo yihimura kubyo Israel yarashe bikica abasirikare bakuru b’iki gihugu n’abahanga mu byo gukora ibisasu bya kirimbuzi bari bari hamwe.
Hagati aho, Israel ivuga ko Iran iri gufashwa na Yemen mu kuyirasaho.
Ikigo cyayo gishinzwe ubutabazi kitwa Israel Fire and Rescue Authority kivuga ko ibisasu biva muri ibyo bihugu byombi biri kongera umubare w’inkomere n’imirambo, bigasenya ibikorwaremezo ku buryo kugera ku bakeneye ubutabazi biri bugorane.
Mu Majyaruguru ya Israel naho ntiborohewe kuko habarurwa abantu batanu bishwe na biriya bisasu, barimo umugore w’imyaka 20 wishwe na missile imusanze iwe.
Israel nayo yakoze akantu…
Uruhande rwa Israel ruvuga ko indege z’intambara z’iki gihugu zaraye zikongoye ibigega bya petelori na gazi bya Iran.
Ni mu rwego rwo kubanza kuyisenyera ibikorwa remezo bifasha mu kugurutsa indege, hanyuma ikazabona uko iyigabaho ibitero bikomeye nta bwinyagamburiro ifite.
Bimwe mu bigega byaraye bihiye ni ikiri ahitwa Shahran mu Murwa mukuru Teheran n’ikindi kiri ahitwa South Pars n’ikitwa Fajr Jam Gas Refining Company kiri mu Ntara ya Bushehr.
Mu mibare yayo, Israel ivuga ko irusha Iran ubushobozi muri iyi ntambara, ikabishingira ku ngingo y’uko ahantu Iran yari ifite amaboko yatuma ibangamira Israel hamaze gusenyuka.
Aho ni muri Lebanon hahoze hayoborwa na Hezbollah, muri Gaza hahoze hayoborwa na Hamas no muri Syria hahoze hayoborwa na Assad, hose hakaba hatakiri ikibazo ku ngabo za Israel.
Kuhirukana abo bantu byatumye Israel igira ubushobozi bwo gukoresha ikirere cy’aho hose mu kugaba ibitero muri Iran bitayisabye kujya guca ikantarange.