Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Iran Irafatanya Na Yemen Mu Kurasa Israel, Benshi Bari Kuhagwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Iran Irafatanya Na Yemen Mu Kurasa Israel, Benshi Bari Kuhagwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 June 2025 8:20 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abarwanyi b'aba Houthis bo muri Yemen.
SHARE

Bisa n’aho intambara hagati ya Israel na Iran iri kuba mpuzamahanga nyuma y’uko Yemen iyobowe na Aba Houthis itangiye gufatanya na Teheran kurasa Israel. Abantu batandatu  bamaze kugwa mu bisasu Iran yaraye irashe muri Israel rwagati.

Itangazamakuru ryo muri Israel rizindutse ryandika ko hari abantu 130 bakomerekeye muri ibyo bitero kandi ko mubahitanywe nabyo harimo n’abana babiri.

Abagore babiri n’abana babiri, umwe w’imyaka ibiri n’indi w’imyaka umunani bari mubo byahitanye.

Ibyo bisasu kandi byahiritse inzu yubatswe ahitwa Bat Yam igwira abantu isenya n’inzu ziyituriye.

Ikindi kivugwa ni uko hari abantu 35 baburiwe irengero, bigakekwaho ko bagwiriwe n’inkuta z’inzu zahiritswe na za missiles za Iran.

Amajoro yo ku wa Gatanu no kuwa Gatandatu yacyeye ntawe ugohetse haba muri Tel Aviv no muri Israel rwagati kubera ibisasu bya missiles ballistiques Iran iri kurasa yo yihimura kubyo Israel yarashe bikica abasirikare bakuru b’iki gihugu n’abahanga mu byo gukora ibisasu bya kirimbuzi bari bari hamwe.

Hagati aho, Israel ivuga ko Iran iri gufashwa na Yemen mu kuyirasaho.

Ikigo cyayo gishinzwe ubutabazi kitwa Israel Fire and Rescue Authority kivuga ko ibisasu biva muri ibyo bihugu byombi biri kongera umubare w’inkomere n’imirambo, bigasenya ibikorwaremezo ku buryo kugera ku bakeneye ubutabazi biri bugorane.

Mu Majyaruguru ya Israel naho ntiborohewe kuko habarurwa abantu batanu bishwe na biriya bisasu, barimo umugore w’imyaka 20 wishwe na missile imusanze iwe.

Israel nayo yakoze akantu…

Uruhande rwa Israel ruvuga ko indege z’intambara z’iki gihugu zaraye zikongoye ibigega bya petelori na gazi bya Iran.

Ni mu rwego rwo kubanza kuyisenyera ibikorwa remezo bifasha mu kugurutsa indege, hanyuma ikazabona uko iyigabaho ibitero bikomeye nta bwinyagamburiro ifite.

Bimwe mu bigega byaraye bihiye ni ikiri ahitwa Shahran mu Murwa mukuru Teheran n’ikindi kiri ahitwa South Pars n’ikitwa Fajr Jam Gas Refining Company kiri mu Ntara ya  Bushehr.

Mu mibare yayo, Israel ivuga ko irusha Iran ubushobozi muri iyi ntambara, ikabishingira ku ngingo y’uko ahantu Iran yari ifite amaboko yatuma ibangamira Israel hamaze gusenyuka.

Aho ni muri Lebanon hahoze hayoborwa na Hezbollah, muri Gaza hahoze hayoborwa na Hamas no muri Syria hahoze hayoborwa na Assad, hose hakaba hatakiri ikibazo ku ngabo za Israel.

Kuhirukana abo bantu byatumye Israel igira ubushobozi bwo gukoresha ikirere cy’aho hose mu kugaba ibitero muri Iran bitayisabye kujya guca ikantarange.

TAGGED:AbaturageIntambaraIranIsrael
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nta Masezerano Azasinywa Kuri Iki Cyumweru – Nduhungirehe
Next Article Kicukiro: Polisi Yarashe Umujura Ufite Ibyangombwa By’Uwahoze Ari Umunyamakuru
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hamas Irashaka Igihe Cyo Gusesengura Gahunda Y’Amahoro Yateguwe Na Trump

Airtel Rwanda Yahawe Umuyobozi Mushya

Ubwongereza: Abantu Biciwe Mu Rusengero Rw’Abayahudi

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Hafi Kimwe Cya Kabiri Cy’Ibyo u Rwanda Rwohereza Mu Muhanga Gikomoka Ku Buhinzi- PM Nsengiyumva

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ambasaderi Nyamvumba Yahaye Rayon Sports Umukoro

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Amerika Ntishaka Umusirikare Wayo Ubyibushye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Drone Y’Ingabo Za DRC Yagabye Igitero Ku Birindiro Bya AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu mahangaUbumenyi N'Ubuhanga

Umuhanga Wabwiye Isi Imibereho Y’Impundu Jane Goodall Yapfuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukunguUmutekano

RIB Yavumbuye Amayeri Akomeye Bakoresha Biba Amadolari 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?